Huye: Ubuyobozi burimo gushakira igisubizo ikibazo cy’abasenyewe n’umuvu uturuka ahacukuriwe ‘fibre optique’

Mu Mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari abasenyewe n’umuvu bayoboweho n’imiferege yanyujijwemo ibihombo bya fibre optique.

Aha hanyujijwe impombo za fibre optique hari hasubiranyijwe, ariko umuvu wakuyeho itaka hanyuma hamwe n'amazi bijya gusenyera abo hepfo
Aha hanyujijwe impombo za fibre optique hari hasubiranyijwe, ariko umuvu wakuyeho itaka hanyuma hamwe n’amazi bijya gusenyera abo hepfo

Jean Marie Vianney Murwanashyaka, ni umwe mu basenyewe n’uwo muvu waturutse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa 8 rishyira uwa 9 Gicurasi 2021.

Amazi y’imvura yamugushirije urukuta rw’amabuye n’amatafari ahiye, yari ataramara n’amezi atatu yubatse.

Avuga ko ubusanzwe nta mazi y’imvura yahamanukiraga, kuko yanyuraga ku rundi ruhande ruriho umuferege munini. Iwe yahamanukiye anyuze mu miferege yacukuwe ngo inyuzwemo impombo zizanyuzwamo fibre optique.

Agira ati "Nifuza ko abayoboye ayo mazi iwanjye bansubiriza urukuta uko rwari rumeze, n’amazi akongera kuyoborwa aho yari asanzwe anyura".

Faustin Twagirumukiza na we aya mazi yasenyeye urukuta akaninjira mu nzu acumbikiyemo abantu na we ati "Nifuza ko abatuyoboyeho amazi basubiranya ibyanjye, ariko bakanariha mudasobwa ebyiri z’abanyeshuri ncumbikiye zagiwemo n’amazi, kandi aba banyeshuri bakanarihwa ibiribwa byabo byangijwe n’amazi".

Amazi yamanukamye umuriri asenyera bamwe mu baturage
Amazi yamanukamye umuriri asenyera bamwe mu baturage

Ayo mazi ngo yanatwaye pave uwitwa Mashimangu yateganyaga gushyira mu mbuga y’iwe, atwara umucanga n’amabuye bya bamwe mu bateganyaga kubaka, yinjira no muri butike imwe yangiza ibicuruzwa byari kuri sima.

Umuyoboro wo kunyuzwamo fibre optique wanatumye hari igice cy’ umuhanda wo mu Gahenerezo imodoka zitakibasha kunyuramo kuko warushijeho kuba mutoya ku buryo uwawunyuzamo imodoka ashobora kwisanga mu mukoki, ahandi zigerageje kunyura na ho hapfa kubera amazi ahareka hakanyerera cyane, byatumye abafite imodoka basigaye bazisiga mu mujyi bagataha n’amaguru cyangwa bagatega moto.

Uyu muyoboro ngo wanatumye hari abatuye mu Gahenerezo bagiye kumara icyumweru nta mazi bafite, kuko abawucukuye batoboye itiyo y’amazi, bituma baba bayafunze.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, André Kamana, avuga ko kampani KTRN irimo kuzana fibre optique muri kariya gace k’Umurenge wa Huye, itigeze yegera ubuyobozi bw’Akarere ngo barebere hamwe uko bayitwaramo batangirije abaturage.

Umunara urimo kujyanwaho fibre optique, umuhanda unyura hafi yawo wangirijwe n'ayo mazi
Umunara urimo kujyanwaho fibre optique, umuhanda unyura hafi yawo wangirijwe n’ayo mazi

Ngo banavuganye n’umuyobozi w’iyi kampani yiyemeza kuzariha ibyangiritse. Ni na yo mpamvu asaba abangirijwe n’ariya mazi bose kugaragariza akarere ibyangiritse, hanyuma na ko kakazabakorera ubuvugizi, bakishyurwa.

Ati "Nk’ubuyobozi tuzakorera ubuvugizi abaturage bacu kugira ngo boye kurengana."

Ngo si n’ubwa mbere iyi kampani yemerewe na RURA kugeza fibre optique aho ikenewe mu Karere ka Huye, igatangira imirimo itabanje kwegera ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo barebere hamwe uko bakora akazi kabo batangirije abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka