Huye: Taxi yari yivuganye abarenga 10 Imana ikinga ukuboko

Abantu 10 barokotse impanuka y’modoka itwara abagenzi yagonze icyapa kiri hagati mu muhanda ugisohoka muri gare yo mu mujyi wa Butare werekeza i Kigali, ndetse n’imodoka yari yikoreye imizigo yo mu bwoko bwa Daihatsu mu gitondo cya tariki 24/07/2012.

Iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yahurudutse mu mujyi (ntabwo yari isohotse muri gare) yirukanka cyane, maze yikubita ku cyapa giteye mu busitani bwo mu muhanda rwagati imbere ya gare.

Imodoka yahise ibarara, nk’aho yakagaramye mu muhanda shoferi arayigarura iragenda yikubita ku modoka yikorera imizigo yo mu bwoko bwa Daihatsu yerekezaga i Nyamagabe; nk’uko ababonye uko iyo mpanuka yagenze babivuga.

Iyi taxi imaze kwikubita kuri Daihatsu yarongeye irazungazunga yikubita muri bwa busitani irandura imikindo ibiri yari ihateye, iragaruka yikubita kuri ya Daihatsu, irongera irazungazunga iyikubitaho, maze shoferi abasha kuyigarura aragenda ayihagarika hepfo gatoya.

icyo cyapa ndetse n'uwo mukindo uryamye byangijwe na taxi kubera umuvuduko ukabije.
icyo cyapa ndetse n’uwo mukindo uryamye byangijwe na taxi kubera umuvuduko ukabije.

Abari hafi aho bareba iyi mpanuka bavuga ko yaba yaratewe n’uburangare bwa shoferi ndetse n’umuvuduko ukabije yari afite. Bavuga kandi ko iyi taxi yari itwaye abantu bagera ku icumi, bakaba nta n’umwe wigeze akoma igihe shoferi yagongaga icyapa, ubusitani ndetse na Daihatsu; ngo bari bumiwe.

Kuba iyo Daihatsu yaragendaga buhoro akabasha gufata feri igihe iyi taxi yayikubitagaho (dore ko byabaye inshuro eshatu zose) ndetse no kuba yari yikoreye toni 5 z’amasaka, ari byo byatumye itabarara, ikabasha no gukingira abagore batatu bagendaga n’amaguru bayihishe inyuma; nk’uko bisobanurwa na Muhoza Jean Pierre wari uyitwaye.

Nta wamenya ibyari byateye umushoferi w’iyo taxi byatumye yirukanka bigeze aha kuko ngo n’ubundi igihe polisi yamusabaga ibya ngombwa nyuma y’impanuka, yerekanye rwa rupapuro abapolisi batanga iyo bambuye umushoferi ibya ngombwa kubera amakosa (contravention).

Uyu muryango w'iyi modoka wahombanyijwe na taxi yayigonze.
Uyu muryango w’iyi modoka wahombanyijwe na taxi yayigonze.

Yaba se yarirukaga kuko yabonaga ntacyo aramira? Nta wamenya icyabimuteye kuko tutabashije kumubona. Ikizwi cyo ni uko kubona amafaranga yishyura imikindo yaranduye bitazamworohera kuko ngo umwe urihwa amafaranga miliyoni (hagendewe ku mategeko arengera ibidukikije mu mujyi wa Kigali) kandi we akaba yararanduye ibiri.

Nta n’uwamenya niba atazaryozwa icyapa cya Maison d’accueil Bonni Concilli yagonze.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka