Huye: RPC yemereye abamotari kujya abakemurira ibibazo ku wa Gatandatu

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, CSP Innocent Kanyamihigo Rutagarama, yemereye abamotari ko buri wa Gatandatu guhera saa moya za mu gitondo, ufite ikibazo wese azajya ajya kukimugezaho akamufasha kugikemura.

Abamotari bahawe umunsi wo gukemurirwa ibibazo
Abamotari bahawe umunsi wo gukemurirwa ibibazo

Yabisezeranyije abamotari bakorera mu Mujyi i Huye, mu nama bagiranye tariki ya 4 Ugushyingo 2020, nyuma y’uko bagaragaje ko hari ibibazo bahura na byo bakabura ubibakemurira.

Muri ibyo bibazo harimo kuba hari igihe bisanga bagomba kwishyura amande y’amakosa batakoze, urugero nk’ukorera i Huye akamenya nyuma y’ukwezi ko bamuciriye amande i Nyagatare, kandi wenda atarahakandagira na rimwe.

Ngo hari n’igihe bishyura amafaranga y’uruhushya rwo gutwara abagenzi (autorisation) bagatinda kuruhabwa, hanyuma polisi yabafata ikabandikira kandi amakosa atari ayabo.

Abamotari batekereza ko bene ibi bibazo nibizajya byakirwa mu maguru mashya bizabafasha.

Uwitwa Elie Nshimyeyesu, agira ati “Byibura uriya munsi uzajya ugera bitaratinda, ikibazo gikemuke. Ariko nanone bakosore ikintu cyo kuvuga ngo banza wishyure ubone kuza ngo tugukemurire ikibazo. Kuko ntiwamara kwishyura ngo amafaranga bazayagusubize”.

Nshimyeyesu anatekereza ko umuti urambye kuri iki kibazo cyo kwandikirwa aho batari bijya bibaviramo kwishyura amande menshi, kuko baba batarigeze bamenya ko bandikiwe, waba ko bajya bandikirwa bagahita babibonera message (ubutumwa bugufi) muri telefone nk’uko bigenda ku bafite imodoka.

Ati “Mbonye message ndi hano i Huye igaragaza ko banyandikiye ndi i Nyagatare, biroroshye guhita ngaragaza ko atari byo, nkarenganurwa. Ariko kubibona nyuma y’ukwezi, ntibyoroshye kwisobanura”.

Abamotari bakorera mu Mujyi i Huye kandi binubira kuba bategekwa kwinjira muri gare igihe cyose bari hafi yayo, ku buryo hari igihe kururutsa abagenzi igihe babibasabye bibaviramo gucibwa amande y’ibihumbi 25.

Uwitwa Lucien Hakizimana, ati “Muri gare umuntu yakagiyeyo ku bushake bwe, umugenzi ushatse kujyayo ntafite gahunda yo kwinjiramo nkamubwira akareba undi umugezayo”.

Abamotari b’i Huye kandi binubira amafaranga 100 ya parikingi bacibwa na KVCS kuko ngo bamenye ko ab’ahandi bo batayatanga.

Ku bijyanye no gucibwa amafaranga kuko bahagaritse umugenzi hafi ya gare, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabagiriye inama yo guhagarara aho bemerewe.

Naho amafaranga bavuga ko bacibwa na KVCS ngo ni amahoro ya Leta baba bagomba gutanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka