Huye: One stop center izafasha abaturage kubona serivise inoze

Inama njyanama y’akarere ka Huye yemeje icyifuzo cyo gushyiraho santere (one stop center) izajya ikorerwa imirimo yose ifitanye isano n’ubutaka mu rwego rwo korohereza abaturage kubona serivise badasiragiye ahantu henshi.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, yasobanuriye abitabiriye inama njyanama y’ako karere yabaye tariki 17/02/2012 ko bifuje gushyiraho iyi santere batekereza ku muturage uza gusaba ibyangombwa akanyura ku bantu barenze umwe.

Ubusanzwe kugira ngo ubone ibyangombwa byo kubaka ubuyobozi bubanza kureba niba ubwoko bw’inzu ushaka kubaka bujyanye n’aho ushaka kuyubaka, wifuza ko inzu yawe izaba irimo amazi n’umuriro, n’ibindi. Kubera ko abakora iyi mirimo itandukanye bakorera mu biro bitandukanye, hifujwe ko bahurizwa mu cyumba kimwe, ku buryo umuturage azajya azana dosiye ye ikanyura mu maboko y’abakenewe mu buryo bwihuse maze ibyo yifuza akabibona vuba.

Kugira ngo iyi santere ibashe gukora ikeneye abakozi bagera kuri 15, hamwe n’umukozi waturutse muri EWSA na we ukenewe muri iyi santere kandi kugeza uyu munsi akarere gafite abagera kuri 7 bonyine.

Kubera ko akarere kadafite amafaranga yo guhita gahemba aba bakozi bose ndetse n’ibikoresho bakwifashisha, nyamara gutanga serivisi nziza bikaba bikenewe, hemejwe ko abo 8 baba batangiye akazi kabo hanyuma abandi bakenewe bakazagenda bongerwamo buhoro buhoro.

Iyi santere izandika amabwiriza agendanye no kubona ibyangombwa iyamanike aho ababagana bose bazabasha kubona kugira ngo birinde uwazanye ibibazo bye guhora asiragizwa. Uwakira amadosiye azajya abanza gusuzuma ko nta biburamo, yasanga nta kibura akamenyesha nyir’ugushaka serivisi igihe azazira kureba igisubizo, yasanga kandi hari ibibura akayisubiza nyira yo akabanza akajya gushaka ibibura.

Komite Nyobozi y’akarere ka Huye yasabwe kuzareba indi mirimo yakongerwa muri iyi santere, atari ibijyanye n’ubutaka gusa kuko ibyo ari byo byose imirimo ijyanye n’ubutaka mu karere atari myinshi cyane ugereranyije na one stop center yo mu mujyi wa Kigali barebeyeho.

Ubuyobozi bw’akarere kandi bwasabwe kuzashyiraho umurongo wa telefone abaturage bazajya banyuzaho ibibazo byabo. Ibyo bizajyana n’uko uzajya azana dosiye ye muri iyi serivisi azajya asiga nomero ya telefone abarizwaho kugira ngo igihe ibyo yasize bitararangira mu gihe bamuhaye bamubuze kwirirwa akubita amaguru y’ubusa aje kubishaka.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

Hey!aha mayor wa HUYE (KAYIRANGA M.Eugène)ari kugaragaza impinduka mu miyoborere (change) nka Obama par raport n’abamubanjirije:this is all we need.bravo and cogs!

NTIRIVAMUNDA Aimé yanditse ku itariki ya: 20-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka