Huye: Nsengimana bitaga Gicumba wari uzwiho gutegura neza ‘Akabenzi’ yapfuye
Nsengimana Jean Baptiste bitaga Gicumba, uzwiho kugira akabari gacururizwamo inyama z’ingurube ziteguye neza bita Akabenzi, yaraye apfuye.

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, aho bamwe bavugaga ko yaba yazize indwara ya Diyabete, abandi bakavuga ko ari stroke, ni ukuvuga guturika k’udutsi two mu bwonko bitewe n’umuvuduko w’amaraso.
Icyakora abo mu muryango we bavuga ko n’ubwo uyu mugabo yari asanzwe arwara diyabete atari yo yazize, ahubwo yazize stroke.
Umwe muri bo yagize ati “Yafashwe mu byumweru bibiri bishize ahita ajya muri koma, tujya kumuvuza mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. Kuva icyo gihe ntiyigeze yoroherwa, none birangiye yigendeye.”
Nsengimana apfuye mu gihe utubari twari dufunze kubera Coronavirus, ku buryo abakunda akabenzi k’iwe ngo batari bagaherutse.
Icyakora abo mu muryango we bavuga ko umunsi utubari twongeye gufungura n’ubundi uwo murimo bazawukomeza.
Gahunda yo kumuherekeza iteganyijwe ku wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020
1. Saa tatu : Gufata umurambo kuri CHUB i Huye.
2. Saa yine: Gusezera mu rugo iwe i Tumba
3. Saa sita: Igitambo cya Misa kuri Cathedrale ya Butare
4. Saa munani : Gushyingura mu irimbi i NGOMA/Butare
Ohereza igitekerezo
|
Gicumba yakoraga professionally. Yari afite bungalow ziyubashye kuburyo niba udashaka urusaku rw’umupira cg umuziki wigiragamo. Ikindi buri wese yabaga afite ikimushimisha. Igice cy’abakunda umuziki na screen yabo cg ab’umupira na screen yabo. Ubundi akagira agatogo keza n’akabenzi. RIP @GICUMBA. Abatera ubuse baravugaga ngo tugiye kwa Gitumba I Cumba. To mean tugiye kwa Gicumba I Tumba
Yooohhh !!! birababaje cyane kubura umuvandimwe Gicumba agikorera mu mujyi niho nariye ubwambere akabenzi iwe kari karyoshye gateguye neza kandi yafataga neza abamuganaga bose mu kabari ke . Imana imwakire mu bayo twihanganishije abo asize bose . RIP
Imana imuhe iruhuko ridashira!
Gicumba yari umugabo ukunda Kandi akubaha ba clients be atitaye Kubo aribo. Kandi iwe niho nariye akabenzi kameze neza mu buzima bwanjye.
Mwibukira ambuza kureba
Umupira wa uganda na Egipty
Ngo ntanzi mubahanyweraga ndatahada
Ngo mfite ayagacupa kamwe da.
Uyu mugabo gicumba yarasobanutse,akubaha abakiriya cyane,nzahora mwibukira kugitwenge cye cyurumenesha,tubuze umugabo
Yoooo sha yari umwana mwiza ndibuka uburyo yansengereye Virunga 2 . Ubuse nihe tuzongera kubona udutunganyiriza akabenzi.
Gusa imana imwakire aruhuke neza pe
Kandi nabasigaye bagire ukwihangana.
@ Faustin,ndabona wamukundaga cyane.Niba ushaka kumenya uko bizamugendekera,soma comment ya Rutabana munsi hano.
Yoooo sha yari umwana mwiza ndibuka uburyo yansengereye Virunga 2 . Ubuse nihe tuzongera kubona udutunganyiriza akabenzi.
Gusa imana imwakire aruhuke neza pe
Kandi nabasigaye bagire ukwihangana.
Yoooo sha yari umwana mwiza ndibuka uburyo yansengereye Virunga 2 . Ubuse nihe tuzongera kubona udutunganyiriza akabenzi.
Gusa imana imwakire aruhuke neza pe
Kandi nabasigaye bagire ukwihangana.
Family niyihangane.Wenda yari arwaye na Hypertension kuko nayo itera Stroke.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.