Huye: Mudugudu n’abanyerondo bakurikiranyweho gukubita umugabo n’umwana we

Umukuru w’Umudugudu wa Ngoma ya 3 uherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, hamwe n’abanyerondo bane, ubu bafungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Ngoma, mu gihe bagikorwaho iperereza ku cyaha cyo gukubita umugabo n’umwana we.

Abanyerondo baramukubise bamuciriyeho n'imyenda
Abanyerondo baramukubise bamuciriyeho n’imyenda

Nk’uko bivugwa na bamwe mu batuye mu Murenge wa Ngoma bageze ahabereye iki cyaha, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 5 Nzeri 2022, Mudugudu bita James Muhirwa, ngo yabwiye abanyerondo gukubita uyu mugabo, bamusanze aho yigishirizaga umukobwa we imodoka ku kibuga cyo kuri paruwasi gatolika ya Ngoma.

Umwe mu batuye i Ngoma yagize ati “Babanje kumumeneraho ibirahure by’imodoka, hanyuma asohotse mu modoka baramwadukira barakubita, banamuciraho imyenda. Umukobwa yabonye abanyerondo bibasiye se cyane, ahamagara musaza we wari uri mu rugo ngo amutabare, ahageze na we arakubitwa binakomeye kuruta uko se yari yakubiswe.”

Ibi ngo byabaye mu masaa moya za nijoro, kandi ngo abakubise uyu mugabo bavugaga ko bamuziza gusambanyiriza umwana w’umukobwa kuri icyo kibuga.

Icyakora ngo ntibyari byo kuko uwo mugabo yari yavuye ku kazi hafi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, agataha yihuta ajya gufasha umukobwa we witeguraga kujya gukorera perimi. Abamukubise basanze yari akirimo kumwigisha.

Undi mu bageze ahabereye icyo kibazo agira ati “N’iyo uyu mugabo aza kuba ari kumwe n’undi muntu utari umukobwa we, basambanira mu modoka, ntabwo Mudugudu yagombaga gutegeka abanyerondo kumukubita, bari guhamagara polisi ikaba ari yo igira icyo ibikoraho.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, avuga ko abafashwe ku bw’iki cyaha cyo gukubita no gukomeretse ku bushake ari abagabo batanu, ari bo James Muhirwa uyobora Umudugudu wa Ngoma ya 3, n’abanyerondo bane ari bo Ezechiel Nsabumuremyi, Naason Ishimwe, Innocent Kubwimana na Niyomugabo.

Agira ati “Iperereza kuri aba bagabo rirakomeje, dosiye zabo zirimo gukorwa kugira ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko. Ibyaha baramutse babihamijwe n’urukiko, bashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’amande ari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni imwe.”

N'imodoka ye bayimennye ibirahure
N’imodoka ye bayimennye ibirahure

Dr Murangira yaboneyeho gusaba abantu kugira ubworoherane, avuga ko igihe hari icyo batumvikanyeho bidakwiye ko umwe akubita undi cyangwa ngo yihorere.

Ati “Icyo dusaba abantu ni ukugira ubworoherane, ibyo batumvikanyeho bakagana ubuyobozi buba bwarashyizweho. Kwihanira no gukubita ni ibyaha bihanwa n’amategeko, uburyo waba urimo bwose n’umwanya waba urimo wose.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka