Huye: Motel Urwuri yafashwe yiba umuriro w’amashanyarazi

Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2019, abakozi ba Sosiyete ishinzwe ingufu (REG) bashinzwe ubugenzuzi mu ishami rya Huye, bafatiye mu cyuho Motel Urwuri ikoresha amashanyarazi yiba.

Bafite frigo kandi bifashisha n'amapasi, ariko mu gihe cy'iminsi 20 bakoresheje umuriro utagera kuri kwh 5
Bafite frigo kandi bifashisha n’amapasi, ariko mu gihe cy’iminsi 20 bakoresheje umuriro utagera kuri kwh 5

Iyi Motel igizwe n’akabari ndetse n’amacumbi y’abagenzi, iherereye mu Mudugudu w’Agahenerezo, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye. Iri mu nyubako y’uwitwa Gasana, ariko kuri ubu iri gukorerwamo n’uwitwa Annick Mugisha.

Nk’uko bivugwa na Jean Pierre Maniraguha, umuyobozi wa REG mu Karere ka Huye, basanze insinga eshatu zituruka ku ipoto zinjiza umuriro muri mubazi zaracomowe muri Cash power, imitwe yazo yungwaho insinga zijyana umuriro muri motel yose, utabazwe.

Agira ati “Ikoranabuhanga rya REG rigaragaza ko baherukaga kugura umuriro tariki 25 Nzeri 2019 ungana na kwh 7 gusa. Twasanze muri cashpower hasigayemo kwh 2.30. Ntabwo bishoboka ko motel nk’iriya ifite firigo ebyiri n’amateleviziyo kandi inifashisha ipasi y’amashanyarazi yakoresha kwh 5 mu gihe cy’iminsi 20.”

Insinga zitanga amashanyarazi muri motel ntizinyura muri cash power
Insinga zitanga amashanyarazi muri motel ntizinyura muri cash power

Uyu muyobozi anavuga ko ubundi umuntu ufashwe yiba amashanyarazi acibwa amande ya miliyoni, hanyuma akanishyura amafaranga yagombye kuba yararishye igihe yibaga. Naho inzu z’utubari, nk’iyi motel, zo ngo zicibwa amande ya miliyoni eshatu, hanyuma na zo zikishyura amafaranga y’umuriro zibye.

Ku bijyanye na Motel Urwuri, Maniraguha avuga ko kugeza ubu ikizwi ari uko izariha izo miliyoni eshatu. Ati “Haracyarebwa imyishyurire yabo kugira ngo hamenyekane igihe batangiriye kwiba amashanyarazi hanyuma bazishyuzwe amafaranga yose y’ayo bihaye.

Umugore ukorera muri Motel Urwuri yabwiye Kigali Today ko kwiba amashanyarazi byakozwe n’umukozi wamukoreraga wagiye atanamusezeye. Gusa uwo mugore nta byinshi yabashije gusobanurira umunyamakuru kuko ngo yari ari kuri RIB(mu bugenzacyaha).

Ati "Imana ni yo izamburanira"

Abakozi ba REG/Huye ku itariki 19 Nzeri 2019 bari bafashe abantu bane biba amashanyarazi mu Murenge wa Tumba. Bose hamwe bagombaga kwishyura amande ya miliyoni enye n’amafaranga ibihumbi 300 batishyuye.

Ubuyobozi bwa REG i Huye buvuga ko bwasanze muri Motel Urwuri biba umuriro w'amashanyarazi
Ubuyobozi bwa REG i Huye buvuga ko bwasanze muri Motel Urwuri biba umuriro w’amashanyarazi

Kugeza ubu ngo babiri muri bo ni bo biyemeje kwishyura mu byiciro, abandi ntibarabibasha.

Umuyobozi wa REG/Huye akomeje gusaba abiba amashanyarazi gusigaho kuko bishobora guteza inkongi z’umuriro w’amashanyarazi yahitana ababikora ndetse n’inzirakarengane zihegereye. Kandi ngo binateza Leta igihombo gikomeye.

Avuga kandi ko ababikora bahagurukiwe kuko nyuma yo mu Murenge wa Tumba n’uwa Huye, ibikorwa by’ubugenzuzi bikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka