Huye: MINIJUST yasuye imfubyi za Jenoside zibana

Abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera ku wa 24 Ukuboza 2015 basuye Club Urumuri y’abana bagizwe imfubyi na Jenoside batuye mu Matyazo, baraganira baranasangira.

Abo bana batuye mu mazu abiri baguriwe na Page Rwanda muri 2007, biturutse ku kuba baraburaga aho bataha mu biruhuko.

Abakozi ba MINIJUST mu rugo rw'impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi zibana zibumbiye muri Club Urumuri.
Abakozi ba MINIJUST mu rugo rw’impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi zibana zibumbiye muri Club Urumuri.

Batujwe mu Matyazo bari 67, ariko ubu hasigaye 31, harimo abakobwa 18. Bamwe mu batakihaba barashatse, abandi bagiye kubaho mu bundi buzima.

Mu byiza bagezeho bagaragarije abakozi ba MINIJUST ni uko muri bo hari uwarangije kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s), hakaba 10 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza, 15 bakiri muri cyiciro cya 2 cya kaminuza, batatu biga mu mashuri yisumbuye na babiri bari kwiga imyuga.

Bagaragaje n’imbogamizi bafite. Muri zo harimo kuba umunani mu barangije kaminuza badafite akazi, kuba hari abatsindwa muri kaminuza bakabura amafaranga yo kuriha ngo basubiremo ibizamini, no kuba hari abatarishyurwa imitungo bangirijwe muri Jenoside.

Abasore bo bibaza niba na bo bemerewe gukunda. Uhagarariye bagenzi be yagize ati “Turimo turibaza ngo niba nta nzu ufite ukaba utabasha no kuyikodesha, ukaba utabona n’inkwano, gukunda birashoboka by’ukuri?”

Kuri ibi bibazo, Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnson, yababwiye ko igihe bahuye n’ikibazo bazajya babiyambaza nk’ababyeyi, n’ugize ibirori akabatumira. Icyakora, gutsindwa byo ngo ntibyemewe. Ati “Gutsindwa ntibizajye muri gahunda.”

Ku bijyanye no kubona akazi cyagwa kutabasha kwibonera aho kuba n’inkwano, yabasabye kuzemera inama bazabagira, ntibashake imirimo ihambaye ahubwo bagahera ku yoroheje yazababashisha kugera no ku minini.

Ati “Umurimo uragutoranya si wowe uwutoranya. Iyo utangiye gutoranya uba ugeze ku rwego rw’uko abagushaka ari benshi.”

Abakozi ba Minijust baje gusura Club Urumuri nk’ababyeyi babo guhera muri 2009. Babasura ubwa mbere babasigiye inkunga ya miliyoni n’igice, muri 2012 bagaruka babazaniye miliyoni.

Ubu bwo nta mafaranga babazaniye, ariko uwifuje kwiga umwuga baramufashije n’abari batsinzwe muri kaminuza babatangira amafaranga yari akenewe. Ikigamijwe ngo ni ukubafasha kwirobera ifi aho kuyibazanira ku isahani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka