Huye: Kubona imodoka muri ibi bihe by’iminsi mikuru ntibyoroshye

Abakora ingendo bakenera kunyura muri gare ya Huye muri ibi bihe by’iminsi mikuru ntibiborohera kubona imodoka kuko usanga umuntu ahagera mu gitondo akabona itike ya nimugoroba cyangwa nijoro.

Abagenzi bagaragaye ari benshi muri Gare
Abagenzi bagaragaye ari benshi muri Gare

Abagenzi bagaragara ari benshi kugeza no ku masaha y’umugoroba, barimo abagana muri Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Nyanza, Muhanga, Ruhango na Kigali. Ubabona ntabura kwibaza aho bajya no mu masaha y’ijoro.

Abari bafite amatike agana i Kigali wasangaga aho bicaye bamwe bavuga ko bafite aya saa moya, saa moya n’igice ndetse na saa mbili n’igice za nijoro. Hari n’abavugaga ko bafite ayo ku munsi ukurikiyeho, nyamara bose ngo bari bageze muri gare mu gitondo.

Uwitwa Odette Musabyimana wari kumwe na nyina, yagize ati “Twageze hano saa tanu, tubajije batubwira ko amatike ahari ari aya saa mbili n’igice za nijoro. Twari duturutse i Nyamagabe, gusubira inyuma ntibyari gushoboka kandi tugomba gutaha ubukwe bw’abavandimwe ku munsi ukurikiyeho.”

Umwana w’imyaka nk’ibiri n’igice yavugaga ko ashonje, umubyeyi na we avuga ko nta mafaranga yo kumugurira ibyo kurya asigaranye kuko ayo yari yitwaje y’impamba yari yayamaze.

Hari abageze muri Gare basanga amatike yashize, bakomeza kuhicara bategereje ko babona imodoka ibatwara
Hari abageze muri Gare basanga amatike yashize, bakomeza kuhicara bategereje ko babona imodoka ibatwara

Hirya gato ya Musabyimana hari hicaye umwana w’umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 15. Yavugaga ko yaje gutega imodoka mu masaa munani yihuta ngo ajye kuri CHUK, aho se (papa we) yajyanywe amaze kugira impanuka, uwo mwana akaba yari ategerejwe ngo asinyire ko se abagwa.

Yashatse itike bamubwira ko zarangiye, aza kubona abamusaba ibihumbi bine na magana atanu (4500Frw), harimo ibihumbi bine by’imodoka na 500 y’umukarasi wamuzanye. Nta tike bari bamuhaye, ariko yari yicaye ategereje ko bamubwira ko umwanya wabonetse ngo bamujyane.

Aho yari yicaye atazi igihe ari bugendere, yanyuzagamo akihanagura amarira. Icyari kimubabaje ni uko yari yahagurutse mu rugo bamubwiye ko se ari bubagwe saa moya n’igice za nijoro, ahageze, zikaba zari zigiye kugera akiri i Huye. Icyakora bari bamaze kumwemerera ko bari bumutegereze saa tanu, ariko na none yari yatangiye kubona ko na zo zigera ataragerayo.

Hirya gato ye hari hicaye Judith Kabatesi we wari waturutse i Nyaruguru, akagera muri gare mu masaa yine, yashaka itike imujyana i Kigali bakamubwira ko zashize.

Yagize ati “Kubona uko ugenda udafite amafaranga menshi mu bihe nk’ibi ntibyoroshye. Hari n’abazaga bavuga ngo ufite ibihumbi 10 abitange bamushyire mu modoka yihuta. Nasohowe mu modoka ebyiri zose nari nemeye kwishyura ibihumbi bitanu ngo zingeze i Kigali kuko hari habonetse abemera kwishyura bitandatu.”

Gukomeza kuzungaguzwa yabuze icyo atega byatumye Kabatesi afata icyemezo cyo gufata itike ya saa kumi n’imwe n’igice zo ku munsi ukurikiraho.

Ku kibazo cyo kumenya aho aza kurara, yagize ati “Sinabasha gusubira i Nyaruguru. Aho abandi bagenzi babuze imodoka nkanjye bari burare nanjye ndarara aho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niharebwe icyakorwa ababaturage babone imodoka kukobarababaje.

Janine yanditse ku itariki ya: 31-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka