Huye: Koperative y’abamotari yamurikiye Mukabutera inzu yamusaniye iranamuremera

Abamotari bo mu Karere ka Huye bibumbiye muri Cooperative Intambwe Motard (CIM), kuri uyu wa 8 Nyakanga 2015 bamurikiye Christine Mukabutera inzu ye bamusaniye yari igiye kumugwaho.

Mukabutera yapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu akaba atuye mu Mudugudu wa Shuni, Akagari ka Muyogoro, ho mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye.

Inzu ya Mukabutera nyuma yo kuyisana.
Inzu ya Mukabutera nyuma yo kuyisana.

Mu ijwi rye ritoya, ariko n’ikiniga cy’ibyishimo, ashimira CIM agira ati "Guhera ku munsi aba bamotari baje kumpa umuganda, bakanambwira ko bazansanira inzu yari igiye kuzangwaho ituzuye, natangiye kumva ubuzima bwanjye buhindutse. Ndabasabira umugisha mwinshi ku Mana, kandi umutima mwiza bangaragarije uzagere no ku bandi bababaye nk’uko nanjye nari meze."

Yakomeje agira ati "Sinzongera kuvuga ko ndi umupfakazi. Mfite abanyibutse bayobowe n’Imana. Sinari nzi ko nanjye nagira unyitaho, none abamotari bangaragarije umutima wa kimuntu. Ubu singifite abana babiri gusa. Mfite abana benshi. Bariya bamotari banambereye umuhungu wanjye nabuze mu gihe cya Jenoside."

Bamwe mu banyamuryango ba CIM bifotoranya na Mukabutera ku munsi wa mbere bari bagiye mu muganda wo kumusanira inzu.
Bamwe mu banyamuryango ba CIM bifotoranya na Mukabutera ku munsi wa mbere bari bagiye mu muganda wo kumusanira inzu.

Ngo ubwo bazaga kumuha umuganda bwa mbere, hari mu kwa kane k’uyu mwaka. Icyo gihe ngo ntiyari ahari, yari yagiye mu Mujyi wa Butare gushaka imiti y’umwuzukuru we urwaye, dore ko nta na mituweri agira.

Icyo gihe ngo nta n’icyo kurarira cyari mu rugo, ariko yatunguwe no kubona ba bamotari baramuzaniye agafuka k’akawunga, bakamuzanira n’ibiro 10 by’ibishyimbo, amavuta, umunyu, isabune, peterori yo gucana ndetse n’amavuta yo kwisiga.

Abamotari bagize CIM ngo bagiye bwa mbere kwa Mukabutera batekereza ko baje kumuhomera inzu yari yarubakiwe n’umuganda, ariko bahageze basanga imirimo ikenewe kuri iyi nzu ari iyo gukorwa n’abafundi. Biyemeje kwegeranya amafaranga yo kuyihoma no kuyigorora, none ubu ni inzu igaragara.

Chrisostome Habimana, Umuyobozi wa CIM, we anavuga ko batabitekerejeho neza mbere, naho ubundi ngo aho gusana bari kubumba amatafari bagatangira bundi bushya kuko n’ubundi iyi nzu yabatwaye amafaranga menshi.Ngo icyabateye kumuzanira ibyo kurya icyo gihe, ni ukubera ko basanze nta cyo kurya kiri mu nzu.

Uretse kumumurikira inzu byabaye kuri uyu wa 8 Nyakanga 2015, CIM yanaremeye Mukabutera bamuha matora iringaniye, umufuka w’umuceri n’uwa Kawunga, amavuta ndetse n’amasabune.

Ibiribwa n'ibikoresho CIM yahaye Mukabutera.
Ibiribwa n’ibikoresho CIM yahaye Mukabutera.

Kumwitaho kandi ntibihagarariye aha. Ngo bazamwubakira n’igikoni, batunganye ubwiherero, kandi banamwubakire urugo.Ibi byose ngo bizava mu misanzu abamotari bazatanga, yiyongera ku 3000 buri munyamuryango wa CIM yatanze.

Kubakira Mukabutera byatwaye 1.340.000. CIM iki gikorwa ngo yagikoze mu rwego rwo kuremera uwarokotse Jenoside utishoboye, ibishishikarijwe n’umuryango Humura Rwanda.

Icyo gihe, koperative yindi y’abamotari ikorera mu Mujyi wa Butare, COTAMOHU yo yagize uruhare mu gutunganya imibiri irenga ibihumbi 35 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu Murenge wa Huye muri uyu mwaka.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

aba bamotari bakoze igikorwa cyiza imana izasubize aho bakuye

ngabonziza yanditse ku itariki ya: 9-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka