Huye: Izindi ngo 40 z’abarokotse Jenoside zigiye kuva mu nzu ziva

Abarokotse Jenoside batishoboye 40 bo mu Mirenge ya Karama na Gishamvu mu Karere ka Huye bari batuye mu nzu ziva, bagiye gushumbushwa inziza zubakishije amatafari ahiye.

Inzu zubakiwe abarokotse Jenoside i Karama zigiye zifatana ari ebyiri ebyiri
Inzu zubakiwe abarokotse Jenoside i Karama zigiye zifatana ari ebyiri ebyiri

Ni nyuma y’igihe kitari gitoya bataka ko inzu babamo zabasaziyeho kandi nta bushobozi bwo kwiyubakira izindi bafite.

Mu Murenge wa Karama hubatswe inzu 12, zifatanye ebyiri ebyiri (two in one), naho i Gishamvu hubatswe umunani. Zose hamwe ni 20 zizatuzwamo imiryango 40.

Abarokotse 24 bo mu Murenge wa Karama bazatuzwa muri izi nzu nshyashya ni abapfakazi bari batuye mu Mudugudu bubakiwe na AVEGA mu mwaka wa 1997, ahitwa i Nyamitobo.

Uwo mudugudu wari wubatswe mu buryo bwihuse kandi wubakishwa amatafari ya rukarakara atumye neza, nk’uko bivugwa na Béatrice Kangeyo uhatuye.

Agira ati “Yubatswe n’abantu batari bazi kubaka neza, itafari bakarishyira ku butaka, nta fondasiyo, amatafari ari na mabisi. Inzu ziragenda zirasenyuka, ariko noneho mu kwa kabiri kwa 2019 ibiza birazisenya zishiraho”.

Icyo gihe ngo imvura yaragwaga abantu bakajya mu nguni, bakitwikira n’imitaka. Iyo habaga ari nijoro bongeraga kuryama ari uko ihise.

Umuturanyi we ati “Abayobozi baje kuyasuzuma basanga ni amashara, baravuga bati nta kuvugurura, nuko bagura ibibanza bubaka izindi nshya”.

Inzu biteguye kwimukiramo ziri mu Mudugudu w’Umuyange mu Kagari ka Gahororo ngo ni nziza cyane, kandi baranazishimye kuko zubakishije amatafari ahiye, zisakaje amabati meza, zikaba n’ahantu heza.

Kangeyo ati “Rwose kuzava i Nyamitobo tujya muri ziriya nzu zo mu Mudugudu w’Umuyange ni nko kwambuka ujya i Kanani”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Arsène Kabalisa, avuga ko abazatuzwa muri ziriya nzu ari abapfakazi ibiza byari byasenyeye inzu, kuko n’ubundi zari zisanzwe zarasenyutse, bakabura ubushobozi bwo gusana.

Ngo urebye ni abababaye kurusha abandi, uretse ko n’abasigaye na bo bababaye, kuko 96 bose ari bo bari bafite icyo kibazo, hakaba havuyeho 24 gusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko izi nzu zizatuzwamo abarokotse Jenoside batishoboye 40 zatwaye miliyoni 550 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri rusange, izari zubatswe mbere zagombaga gusanwa (cyangwa gusubirwamo bitewe n’uko zangiritse) ngo zari 990, kandi ngo izisigaye ni 146 gusa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burateganya kuzubakira n’abandi mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, harimo n’abakomoka mu Karere ka Nyaruguru bifuje ko batuzwa i Huye, kuko ari ho bamaze igihe batuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka