Huye: Ihene 16 zapfuye zizize inkongi

Uwitwa Samuel Mbarubukeye utuye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Rango A, Umudugudu wa Rwinuma, yaraye apfushije ihene 16 zizize inkongi y’umuriro.

Amakuru dukesha Fidèle Ngabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, avuga ko saa tatu na 40 zo mu ijoro ryakeye (iryo ku itariki 14 rishyira iya 15 Ugushyingo 2022), ari bwo ibi byago byagwiriye uyu mugabo w’imyaka 54, agapfusha ihene zose yari afite mu kiraro.

Intandaro y’uyu muriro ngo ni amakara yari mu mifuka ibiri batwitse ejo mu biti byari byapfubye, ubwo batwikaga ibiti byari byavuyemo andi yari mu mifuka 12, yose bari bashyize mu nzu izo hene zabagamo.

Ayo yo mu mifuka ibiri ngo bayaruye adahoze neza (akirimo umuriro), maze afatisha ya yandi yatwitswe mbere, bituma inzu ishya.

Byabaye umushumba waziragiraga yagiye guhaha, agarutse asanga inzu iri gushya, aratabaza, abaturage umuriro barawuzimya, ariko inzu yari yamaze gushya n’ihene zapfuye ku bwo kubura umwuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ubwo ntawahasize ubuzima Imana ishimwe

HG JB yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Vyimvamutima nshimmye commentaire yanyu mwagize kuyu luturagi yagize ivyago,twese twame tuzi ko ivyago atawubihamagara vyizana.Gufata mumugongo rero uwahuye navyo nivyongenzi.

Niyondiko Astere yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Iyo umuntu ashonje icambere aba akeneye n,ibiryo,igitekerezo cya Nyirasangwabonifilda yje ndashigikiye 100% abafite umutima wimpuhwe nikigingwe nibaraabe uwo muturuge nubwo ryoba 100 isorosoro igwira iyiroye,vyoheza bikamufasha gusubira kwiyunga buhoro buhoro,Kuko ivyago burya ntawubihamagara birizana.IMana iduhane umugisha.

Niyondiko Astere yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Uwomuntu niyihangane nukuri Imana irabizi ibyo duhura nabyo nubwo rimwe na rimwe umuntu abura uko abisobanura ariko Imana izamushumbusha.

Jean Paul Dusabimana yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Uwomugabo ndamwihanganishije rwose gusabibaho ntakundi ubuyobozi niburebe uko bumufasha

Bahati Geofrey yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

murakoze abo bantu nibihangane cyane mugire umunsi mwiza

Gashema Carlos yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Niyihangane kuva yasigaye ibintunibishakwa imanayabimuhaye izamuhanibindi arikonamazina arakenewe ye nafoneye

Nyiransangwabonifilida yanditse ku itariki ya: 16-11-2022  →  Musubize

Uyumuturage yihangane pe ariko mwakabaye mwashyizeho nimero ye ya 4ne kugirango nibura abafite umutima utabara tumwoherereze amafra niyoyaba make twaterateranya nibura agasubirana amatungo ye!

Mbazumutima theogene yanditse ku itariki ya: 15-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka