Huye: Ibigo bishinzwe ibikorwa rusange 66 ntibifite amashanyarazi

Mu Karere ka Huye harabarurwa ibigo bishinzwe ibikorwa rusange 66 bidafite umuriro w’amashanyarazi, mu gihe Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) cyabaruraga 37.

Umuriro mu bigo bya Leta mu Karere ka Huye uracyari ikibazo
Umuriro mu bigo bya Leta mu Karere ka Huye uracyari ikibazo

Ubuyobozi bw’aka karere bwabitangarije abasenateri bo muri komisiyo ishinzwe ubukungu mu nteko ishinga amategeko, bahakoreye uruzinduko kuwa Mbere tariki 30 Ukwakira 2017.

Umwe mu bayobozi b’ikigo cy’amashuri yavuze ko bahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba na Minisiteri y’Uburezi, ariko nayo ntabafashe gukoresha mudasobwa igihe abanyeshuri bari kwiga bitewe n’uko ayo mashanyarazi afite ingufu nke.

Yagize ati “Twifashisha moteri (Generator) umunsi wose, bikadutwara amafaranga menshi.”

Yavuze ko hari icyuma cyapfuye mu bibyara amashanyarazi, nyuma yo gukubitwa n’inkuba, kugeza ubu bakaba batarabasha kubona ugikora. Avuga ko batazi n’aho bagura ikigisimbura.

Abajijwe niba hari icyo yabashije gufasha iki kigo, umuyobozi wa REG i Huye yavuze ko atari azi icyo kibazo.

Senateri Chrisologue Karangwa, umwe mu bagize iyi komisiyo, ati “Biragaragara ko nta genamigambi ryabaye mbere yo gutanga ayo mashanyarazi. Hagombye kuba harabanje kurebwa ingufu zikenewe muri iki kigo mbere yo kugiha amashanyarazi.”

Jacqueline Muhongayire, umuyobozi w’iyi komisiyo, we yavuze ko igenamigambi ritanoze no kudafatanya hagati y’inzego zirebwa no gukwirakwiza amashanyarazi batabibonye i Huye gusa, ahubwo no mu tundi turere dutatu basuye.

Ati “Icyo naba nasabye inzego zirebwa no gukwirakwiza amashanyarazi i Huye ni ukunoza igenamigambi, guhuza imibare, n’imikoranire myiza hagati y’inzego zinyuranye ziri mu rwego rw’amashanyarazi.”

Ubundi uru ruzinduko rwa komisiyo y’ubukungu ya sena rugamije kureba icyakorwa kugira ngo mu mwaka wa 2024 amashanyarazi azabe yaramaze kugera ku baturarwanda bose.

Impamvu ngo ni ukubera ko hariho intego y’uko muri 2017 abaturage 70% bazaba baramaze kugerwaho n’amashanyarazi, nyamara uyu mwaka ukaba ugiye kurangira yaragejejwe kuri 41% gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka