Huye: I Simbi bijihije umuganura bamurika ibyo bagezeho
Mu kwizihiza umuganura abaturage b’i Simbi ho mu Karere ka Huye bamuritse ibyo bagezeho, bamwe bagabirwa inka muri gahunda ya Girinka, abandi na bo bitura bagenzi babo inka bahawe mu bihe byashize na bo muri gahunda ya Girinka.
Ibyo bamuritse bagezeho cyane cyane ni ibikorwa by’ubuhinzi: imyumbati, amashu, imboga z’ibyatsi, ndetse n’ibiribwa bari bitwaje mu duseke. Mu rwego rwo kumurika umusaruro ukomoka ku nka bahawe muri gahunda ya Girinka, abana kandi bahawe amata.

Mu kwibuka umuco w’Abanyarwanda, abanyesimbi bacinye umudiho w’ibyishimo, bavuza umuduri nk’igikoresho cyo mu bucuranzi gakondo, abandi bagaragaza umukino w’igisoro, abandi barakirana, ndetse banagaragaza uko kera baraguraga: mu ndagu zabo, bagaragaje ko ingingo y’101 izahindurwa nk’uko Abanyarwanda babyifuje.

Inka zatanzwe zo ni 20, ku nkunga y’umuryango World Vision, naho izituwe ni 20.
Mu ijambo rye, Senateri Marie Claire Mukasine wari waje kwifatanya n’abanyesimbi yababwiye ko kera umuganura cyari igihe Abanyarwanda bishimiraga ko bejeje ndetse bakanafata ingamba z’umwaka ukurikiraho.

No kuri ubu ngo ni ko bimeze. Ariko na none, ngo umuganura ugaragaza ko Abanyarwanda “bafite ibyo bashobora gusangira …bakeneranye (…) Umuganura tuwuvanemo kunga ubumwe, kumenya umuturanyi duturanye, kumenya icyo akeneye no kumufasha uko dushoboye, kugira ngo hatagira usigara inyuma.”


Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ndabona barageze kuri byinshi bityo bakomereze aho maze bazamure umusaruro wabo bakomeze batere imbere
umuganura ni umwe mumihango abanyarwanda bubahaga. n’ubu ndumva ariko byamera