Huye: Hatangijwe imirimo yo gushyira kaburimbo ku mihanda ireshya n’ibirometero 4,9

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ku wa 27 Kamena 2022, bwatangije imirimo yo gushyira kaburimbo mu mihanda ireshya n’ibirometero 4,9 mu Murenge wa Mbazi n’uwa Tumba.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege (wicaye mu mwanya wa shoferi), yatangije igikorwa cyo gushyira kaburimbo mu muhanda Rwabuye - Mbazi
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege (wicaye mu mwanya wa shoferi), yatangije igikorwa cyo gushyira kaburimbo mu muhanda Rwabuye - Mbazi

Iyo mihanda ni uturuka mu Rwabuye ukanyura ahitwa kuri Ofisi ugatunguka ku biro by’Umurenge wa Mbazi uzaba ureshya n’ibirometero bine, ndetse n’uwa metero 900 muri Tumba unyura ahitwa kuri antene, ugatunguka ku biro by’Umurenge wa Tumba no kuri kaburimbo igana mu Irango.

Yose hamwe izuzura itwaye amafaranga miliyari enye na miriyoni 800 nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege.

Akomeza agira ati "Iyi mihanda ije isanga ibindi birometero 12 na byo byashyizwemo kaburimbo ndetse na ruhurura z’ibirometero 6.6, byose byatunganyijwe mu mujyi wa Huye, ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi.

Bifashishije na shampanye mu muhango wo gutangiza ikorwa ry'umuhanda
Bifashishije na shampanye mu muhango wo gutangiza ikorwa ry’umuhanda

Ikorwa ry’iyi mihanda ryabanjirijwe no kubara Ibizangizwa no kuwutunganya ku buryo abaturage bagombaga kurihwa ari abantu 218, kandi amafaranga yo kwishyura 147 muri bo yarabonetse. Abasigaye na bo ayabo ngo azaboneka bitarenze ukwezi kwa Kanama 2022.

Abaturiye uyu muhanda biteze kuzawubonamo akazi, ariko n’abahafite amasambu bizeye kuzawukesha amafaranga atubutse mu kuguisha ibibanza.

Abaturiye umuhanda i Mbazi biteguye kuzabona akazi mu kuwutunganya, abandi bavuga ko kaburimbo izatuma bagurisha ibibanza ku mafaranga atubutse
Abaturiye umuhanda i Mbazi biteguye kuzabona akazi mu kuwutunganya, abandi bavuga ko kaburimbo izatuma bagurisha ibibanza ku mafaranga atubutse

Uwitwa Emmanuel Nkurunziza ati "Uyu muhanda nurangira gutega bizajya byoroha kuko nta mikuku izongera kuwubamo, ariko n’ibibanza biraza kugira agaciro. Ndizera ko ikibanza giciriritse kizava kuri miriyoni ebyiri n"igice kikagera nko kuri enye."

Biteganyijwe ko imirimo yo gushyira kaburimbo muri iyi mihanda izarangira mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2023, ikazaha akazi abaturage bagera ku 1000.

Umuhanda wa kaburimbo uzatuma aka gace karushaho gutera imbere
Umuhanda wa kaburimbo uzatuma aka gace karushaho gutera imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka