Huye: Hari abavuga ko amezi abaye atatu batabona serivisi z’ubutaka

Habimana Jean Paul utuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, yatanze ibisabwa byose kugira ngo abone icyangombwa cyo kubaka mu kwezi kwa Mata 2019, kugeza n’ubu ntarabona icyo cyangombwa.

Ni ikibazo Habimana ahuriyeho n’abandi baturage bo mu Karere ka Huye, bifuza kubona ibyangombwa by’ubutaka, guhinduza ibyangombwa bitewe n’icyo ubutaka bwateganyirijwe, guhererekanya ibyangombwa ku baguze ubutaka, n’izindi serivisi zifite aho zihuriye n’ibyangombwa by’ubutaka.

Aba baturage bavuga ko ikibazo cyatangiye gukomera mu kwezi kwa Kamena 2019, ubwo akarere kahagarikaga abakozi babiri bari bashinzwe gutanga ibyangombwa by’ubutaka.

Abo ni abakozi bari barahawe uburenganzira n’ikigo gishinzwe ubutaka, ari na bo bari bemerewe gukoresha sisiteme z’icyo kigo.

Habimana avuga ko yateguye umushinga wo kubaka inzu yo guturamo mu Murenge wa Mukura wo mu Karere ka Huye, atangira gusaba icyangombwa cyo kubaka guhera mu kwezi kwa Mata 2019, ariko kugeza ubu akaba atarakibona.

Avuga ko ibi byamugizeho ingaruka kuko amafaranga yari yarateganyirije ibikorwa byo kubaka yayakoresheje ibindi, akavuga ko n’ubwo ubu yabona icyangombwa atahita yubaka.

Ati “Urumva nyine icyo gihe umushinga uba wapfuye, n’iyo cyaza byasaba kongera gutangira bushyashya”.

Niyonteze Trojan we akora imirimo y’ubwubatsi. Iyi mirimo akenshi imusaba ko abo yubakira bamutuma kubashakira ibyangombwa byo kubaka.

Niyonteze avuga ko kuva abo bakozi bahagarikwa muri serivisi z’ubutaka, nta cyangombwa cy’ubutaka cyongeye gutangwa, amezi akaba arenga atatu.

Ati “Nagezeyo njyanye icyangombwa, mpasanga umukozi umwe gusa wakira abantu, yanga no kunsinyira ko yakiriye icyangombwa cyanjye. Mubajije arambwira ngo utazambaza icyangombwa cyawe, ati dore n’ibindi byose biruzuye abakozi barabahagaritse”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko ibyangombwa by’ubutaka bitinda kubera ko abakozi babikoraga bakoreraga ku masezerano nyuma akaza kurangira.

Uyu muyobozi avuga ko ubusanzwe abo bakozi bakoraga nyamara kandi akarere gasanzwe gafite abakozi bakora muri serivisi z’ubutaka, ku buryo bitari gushoboka ko bakomeza kugira abakozi babiri ku mwanya umwe kandi umwe ari umukozi usanzwe ku rutonde rw’abakozi b’akarere.

Avuga kandi ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo ku buryo burambye, abakozi bari basanzwe bahise batangira guhabwa amahugurwa ku gusuzuma no gutanga ibyangombwa by’ubutaka, kugira ngo bajye babikora.

Icyakora Sebutege avuga ko mu gihe abo bakozi bari batarahabwa uburenganzira n’ikigo cy’ubutaka, akarere kitabazaga ishami ry’ikigo cy’ubutaka ku rwego rw’intara, ari na yo mpamvu yatumaga gutanga ibyangombwa bitinda.

Uyu muyobozi kandi avuga ko kugeza ubu, abo bakozi bahuguwe, ko ndetse ubu ikigo cy’ubutaka cyamaze kubaha uburenganzira (rights) bwo gutanga ibyangombwa by’ubutaka, ku buryo ubu byatangiye gutangwa nk’uko bisanzwe.

Ati “Abo bakozi babiri ubu babonye uburenganzira, ubu baratanga ibyangombwa. Icyo barimo gukora ni ugukuramo ibyo birarane bari bafite. Ubwo rights (uburenganzira) zabonetse ku bakozi babiri, nari mpamagaye ishami ry’ubutaka (One stop center), bambwira ko twiha ibyumweru bibiri ibyo birarane bikaba byashizemo”.

N’ubwo ubuyobozi bw’akarere buvuga ibi ariko, bamwe mu baturage bavuga ko ibyo ari ibinyoma kuko ngo nta cyangombwa kiratangirwa ku karere ka Huye kuva mu kwezi kwa Kamena.

Ibyo kuba akarere karajyaga kitabaza ibiro by’ubutaka ku ntara na byo, bamwe mu baturage bavuga ko ari amatakirangoyi kuko nta byangombwa byigeze bitangwa biturutse ku ntara, kuko na ho haba hari andi madosiye menshi akenewe gukorwa.

Umwe ati “ Ibyo kuvuga ngo hari umukozi wo ku ntara bitabaje ni ukubeshya kuko haba hari ibindi na we ari gukora bireba intara yose, ku buryo atakwita ku by’ino. Ni ukuvuga ngo nta kintu kiri gukorwa ni ukwibeshya”.

Mu gushaka kumenya niba koko abo bakozi b’akarere bahawe amahugurwa barayarangije ndetse bakanahabwa ubwo burenganzira bwo kujya batanga ibyangombwa by’ubutaka, Kigali Today yongeye kubaza umuyobozi w’akarere Ange Sebutege, ashimangira ko ibyangombwa biri gutangwa, ndetse ko kuva ku wa mbere tariki 19 kugeza ku wa kabiri tariki 20 Kanama 2019, hatanzwe ibyangombwa 46 ku rwego rw’akarere.

Muri rusange ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari hari dosiye z’ibirarane by’ibyangombwa 460 zadindiye, mu gihe abo bakozi babikoraga bari bararangije amasezerano yabo, hagihugurwa abandi.

Umuyobozi w’ikigo cy’ubutaka Esperance Mukamana, yabwiye Kigali Today ko ibyo gutanga ibyangombwa ku rwego rw’uturere byeguriwe uturere, ari na two tugomba kwimenyera uko bitangwa.

Icyakora avuga ko ikigo cy’ubutaka kigena amahugurwa ku bakozi b’uturere ku mitangire y’ibyangombwa by’ubutaka, nyuma kikazanemeza ko basobanukiwe imikoreshereze ya sisiteme (system) y’icyo kigo bagahabwa uburenganzira (rights) bwo gutangira kuyikoresha.

Ati “Ikintu cyose cyerekeranye na serivisi z’ubutaka, tubaha ubufasha ku mahugurwa, ni natwe dutanga uburenganzira (rights) kuko iriya sisiteme igomba kurindwa kuko iyo hajemo ibibazo by’umutekano ni twe tubibazwa. Hanyuma tukaba twizeye ko sisiteme iri gukoreshwa n’abantu bayizi kandi bazwi mu buryo bw’amategeko. Ni ibyo ngibyo”.

Uyu muyobozi ariko avuga ko ikibazo cyabaye mu Karere ka Huye batari barakimenye, gusa akavuga ko nk’ikigo gishinzwe gukurikirana imitangire ya serivisi zirebana n’ubutaka, bagiye kubikurikirana bakamenya icyari cyarabidindije, ndetse bakanareba icyakorwa kugira ngo abaturage babone serivisi uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Iki kibazo cyarushijeho kugorana kuko urebye abashinzwe ubutaka ku ntara bashakaga ko abo bakozi bahagaze bakomeza akazi kuko aribo bari bazi gukora ibyo bintu naho mu karere badashaka ko bakomeza bityo biba nkaho bibaye guhangana kwizo nzego zombi zagombye gukorera hamwe kubwo inyungu zumuturage ubwo icyangombwa cyose kivuye mu karere ka Huye cyagera muri service zubutaka ku ntara gihita kiba rejected ako kanya with one general reason ko kitujuje ibisabwa cg ibindi bisabwa bigiherekeje bikoze nabi ariko ikibazo nyirizina ari uguhangana kwinzego kandi aha ntawundi ugirwaho ingaruka nabyo uretse umuturage utanazi ibiri gukinwa hejuru aho Merci K Today kuri iyi nkuru nibura ikibazo ubwo kimenyekanye henshi wabona hari igikozwe

Jjjjjj yanditse ku itariki ya: 23-08-2019  →  Musubize

Ibyo abo bayobozi bavuga harimo ibinyoma byinshi kuko rwose serivise z’ubutaka zarahagaze kuko iyo uje kwaka servise nko kugabanya ibice mu isambu, guhinduza Land use,n’ibindi usanga nta bakozi babikora bahari kuko bivugwa ko banze kubaha izindi contracts Kandi aribo bajyaga babikora. Ahubwo mutubarize Mayor impamvu babahagaritse tukakaba tubura serivise batugomba. Ubundi se about bavuga bazabasimbura ko Bari basnzwe bafite ibindi bakora, byo bizakorwa nande? Nabyo bizadindira. Iki kibazo nticyari gikwiye kurangwa mu karere nk’aka ka Huye kunganira Kigali. Aha rwose Huye ihatakarije amanota mu mihigo. H.E nabimenya nibwo bizakemuka ntakundi.

Alias yanditse ku itariki ya: 23-08-2019  →  Musubize

Rwose ibyo umuyobozi w’akarere avuga nta kuri kurimo kuko abakozi avuga ntibashobora gukora ziriya dossier zisaba ibyangombwa by’ubutaka kuko baba bafite izindi nshingano kandi niyo systerm cg kwandika ubutaka mu buryo bw’ikoranabuhanga bitaraza barakoraga ntabwo babahaye akazi ngo bakore izo dossier,ikindi ni uko mu turere 30 huye nayo iri mu tugira dossier nyinshi kaninjiza amafaranga menshi muri izo service kandi niko konyine kahagaritse abo bakozi mu turere 30.ubwose niko kabuze ayo guhemba abo bokozi mu rwego rwo gutanga service nziza ko umuturange aba yayishyuriye.

Elias yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

Ibi hari nahandi biri ningombwa ko leta idufasha iki kibazo kigakemuka kubera ko bidindiza ibikorwa byabantu.

kubwayo charles yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

IBYIBYANGOMBWA BYUBUTAKA BYO NAKUMIRO KUKO NO MURI NYARU JYENGE HABA SEREVICE MBI BYUMWIHARIKO MUMURENJYE WAKIGALI. TWARUMIWE!!!!!

ALIAS yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka