Huye: Hari abagitekereza ko Coronavirus ari iy’abanyamujyi

Nubwo hashize ukwezi Abanyarwanda basabwe kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, hari abatuye mu cyaro bacyikitwara nk’aho iyi ndwara itagera iwabo.

Mu masoko abantu baracyegerana
Mu masoko abantu baracyegerana

Joseph Habumugisha wo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, avuga ko amabwiriza bahawe yo kuguma mu rugo, kutajya mu tubari no kwirinda gusuhuzanya cyangwa kwegerana n’abandi bantu igihe hari abo bahuye, hari abantu benshi basigaye bayaha agaciro, banatekereza ko Coronavirus ari indwara mbi.

Agira ati “Ariko hariho n’abandi bantu bakeya batumva, bagira gutya ugasanga bapimye ibigage, barimo baranywa bisanzwe, inzagwa aho zahiye ukabona barinywera banasangira ku muheha”.

Bene abo abafata nk’abantu badashaka kumva, ati “Moto iyo udateyeho akageri ntiva aho iri, irakomeza ikihagararira ahongaho. N’aho mu masoko usanga abayobozi babayobora nk’abayoboye inka ngo ngaho nimukarabe, ukabona bisa no kubashyiraho agahato”.

Nduwayo anavuga ko aho ibya Coronavirus byavugiwe abantu byagombye kuba byarabacengeye, batagikeneye ubabwira ngo karaba, wijya mu kabari, wikwegerana na mugenzi wawe.

Ikimubabaza kuruta ibindi ni uko hakiri abakibwira ko Coronavirus bayizanirwa n’uturutse ahandi gusa, biyibagije ko hari n’abaturanyi bagenda, bashobora kuba bayizana bakayibanduza.

Ati “abantu b’ino aha bikanga gusa uvuye ahandi, ariko ntibirindana hagati yabo”.

Jean Baptiste Hakuzimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba uhana imbibi n’uwa Simbi, avuga ko kuba hari abagifite bene iyi myitwarire biterwa n’uko abantu batumvira rimwe.

Agira ati “Kwigisha abaturage ni uguhozaho, ikintu kijya kumenyera hashize igihe. Icyakora icyo wareberaho ko abantu bahinduye imyumvire ni uko nta wugisuhuzanya n’undi. Ikibazo ni icyo gusiga intera nk’iyo bagiye ku isoko, ariko abayobozi baba bahari bakabibibutsa”.

Avuga ko n’abatinda kumva bari bakwiye kwibaza ku buremere bw’iyi ndwara ituma inzego z’ubuyobozi zisaba abantu kuguma mu ngo, amashuri agahagarikwa, gusenga mu materaniro bigakurwaho, ndetse n’imirimo yatumaga ubukungu bw’u Rwanda ndetse n’ubw’ibihugu byo hirya no hino ku isi buzamuka, igahagarikwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka