Huye: Habereye impanuka y’imodoka yakomereyemo babiri

Mu karere ka Huye mu Murenge wa Maraba aho bita mu ikorosi ryo kwa Rugiga, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024 habereye impanuka y’imodoka ya Fuso yavaga Rusumo ijya Rusizi ipakiye inyanya n’ikamyo yari ipakiye Lisansi yavaga Rusizi ijya i Kigali hakomereka abantu babiri.

Inyanya zari mu modoka ya Fuso zangiritse zinyanyagira mu muhanda
Inyanya zari mu modoka ya Fuso zangiritse zinyanyagira mu muhanda

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Kayigi Emmanuel, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yaturutse ku kuba izi modoka zombi buri mushoferi yataye igisate cy’umuhanda agenderamo ajya mu mukono wa mugenzi we imodoka zihita zigongana.

Ati “Impanuka yatewe no kudasatira inkombe y’iburyo bw’umuhanda byakozwe na n’abashoferi bombi”.

SP Kayigi avuga ko abashoferi bari batwaye izi modoka bakomeretse ubu bakaba barimo bitabwaho ku bitaro bya Kabutare.

Iyi mpanuka yangije n’imodoka zombi ndetse n’inyanya zari zipakiwe n’imwe muri zo zinyanyagira mu muhanda.

Imodoka yari itwaye ibikomoka kuri peteroli nayo yangiritse
Imodoka yari itwaye ibikomoka kuri peteroli nayo yangiritse

SP Kayigi agira inama abashoferi yo kutirara mu muhanda kuko biteza impanuka hagati yabo kandi iyo umwe ahunze indi modoka asanga abanyamaguru ku nkengero z’umuhanda rimwe na rimwe bakahabagongera.

SP Kayigi aributsa abatwara imodoka nini zitwara ibintu koroherana mu migendere yabo kuko iyo hatabayeho gukurikiza amategeko y’umuhanda biteza impanuka ndetse zigwamo abantu abandi bakazikomerekeramo.

Ati “Kubahiriza amategeko ni ngombwa ariko abantu bakwiye kwirinda n’uburangare kuko usanga hari abakora impanuka bitewe no kurangarira mu bindi bintu birimo kuvugira kuri terefone ndetse bamwe bagatwara banyweye ku bisindisa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimire

Alpha yanditse ku itariki ya: 8-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka