Huye: Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda n’uw’iya Kayanza mu Burundi bagiranye ibiganiro

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Alice Kayitesi, hamwe n’uw’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Rémy Cishahayo ndetse n’umujyanama mu by’amategeko w’Intara ya Ngozi mu Burundi, bagiriye inama i Huye kuri uyu wa 11 Gashyantare 2023.

Guverineri Kayitesi yakira mugenzi we uyobora Intara ya Kayanza mu Burundi, Col Remy Cishahayo
Guverineri Kayitesi yakira mugenzi we uyobora Intara ya Kayanza mu Burundi, Col Remy Cishahayo

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru barangije iyi nama, bavuze ko yari igamije kureba ibibazo bikibangamiye imibanire myiza y’abaturiye imipaka y’ibi bihugu byombi, no kubishakira ibisubizo.

Ku kibazo cyo kumenya igihe Abanyarwanda bazemererwa kujya kurangura ibicuruzwa i Burundi, Guverineri Kayitesi yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda nta kibazo gihari.

Naho Guverineri Cishahayo yavuze ko kuba hari hashize igihe imipaka ifunze, ubu u Burundi bukaba bwarafunguye iminini ya Nemba n’Akanyaru, n’abaturage bakemererwa kuyambukiranya nta kibazo, ari intambwe ikomeye bamaze kugeraho, kandi ko n’iby’ubucuruzi bunini amaherezo bizagerwaho.

Yagize ati “Kuba imipaka mikuru mikuru ifunguye, iki cyumweru turangije mwabonye ko Volcano yatangiye kuva i Kigali ijya i Bujumbura, ni intambwe. Ubu umuntu ava i Kigali akajya i Bujumbura. Tuzakomeza kubivugana tubwira abayobozi b’ibihugu byacu, kugira ngo na cyo bakiganireho, kive mu nzira. Ni icyo ku rwego rwo hejuru, ariko intangiriro ni nziza, n’ibindi bizaza.”

Abo ku ruhande rw'u Rwanda muri ibyo biganiro
Abo ku ruhande rw’u Rwanda muri ibyo biganiro

Ku kibazo cy’abana bo mu Karere ka Gisagara bambutse imipaka bajya i Burundi bagafatirwayo, na n’ubu bakaba bataragaruka, Guverineri Kayitesi yavuze ko na cyo bakivuzeho.

Yagize ati “Ibibazo by’abaturage baturiye imipaka harimo abambuka binyuranyije n’amategeko, harimo ibibazo by’ubujura n’ibya magendu. Byose twabiganiriyeho, dukuramo umwanzuro w’uko inzego z’ibanze zegereye abaturage, ba musitanteri b’amakomini y’i Bururndi na ba meya bo mu Rwanda ndetse no kumanuka kugera ku rwego rwo hasi, barushaho guhana amakuru no gufatanya gukemura ibibazo biri mu bushobozi bwabo.”

Yunzemo ati “Abagiye bambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe bagiye kwa nyirakuru cyangwa kwa ba nyirasenge, twemeranyije ko tuzajya dushaka amakuru ahagije, kugira ngo tuyahererekanye, tubashe gusubiza ikibazo muri rusange.”

Abaturutse i Burundi
Abaturutse i Burundi

Yasoje iki gitekerezo agira ati “N’icy’abo bana tuzacyigaho, kuko hari abagarutse, hakaba hari n’abagenda bakagarurwa, ariko hari n’ibigomba gukurikiranwa mu rwego rw’ubutabera. Tuzakiganiraho by’umwihariko, tugishakire umuti muri uwo murongo mugari twihaye.”

Guverineri Cishahayo na we ati “Mwabonye ko mu baje harimo ba ‘procureur’, ni ukugira ngo tube twabasha gukemura bene ibyo bibazo. Hazaba undi mubonano munini i Burundi. Tuzaganira ku bibazo byose biri hagati y’intara zose, tuzabibonere igisubizo. Iyi ni intangiriro, kandi byose bizabonerwa ibisubizo.”

Mu bindi byaganiriweho harimo imipaka mitoya idafunguye, bityo abaturage bayituriye bakagorwa cyane no kujya kunyura ku yemewe. Hemejwe ko hazarebwa uko na bo boroherezwa kwambuka batarinze kunyura ku mupaka munini.

Ku kibazo cyo kumenya uko yabonye u Rwanda, Guverineri Cishahayo yagize ati “Abarundi n’Abanyarwanda dusangiye imico, ururimi, byinshi turabisangiye. Gusa twabonye ko Abanyarwanda bakira neza ababagana. Abenegihugu batwishyimiye dutambutse.”

Kandi ngo yabonye u Rwanda “rurimo gutera imbere” arebeye ku mihanda n’ibindi. Ati “Ni byiza cyane, kandi tubifurije gukomeza mutera imbere.”

Nyuma y’ibiganiro, abashyitsi b’i Burundi basuye ibikorwa remezo Leta ifatanyamo n’abikorera birimo Gare ya Huye, Sitade Mpuzamahanga ya Huye, Uruganda rutunganya ibiryo by’Amatungo, Isoko rya Huye n’Uruganda rutunganya Urwagwa na Liquor rwa GABI muri Gisagara.

Basuye ibikorwa bitandukanye by'iterambere
Basuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka