Huye: Binubira umwanda ugaragara mu bwiherero bwa hamwe mu hahurira abantu benshi

Hari abatuye n’abagenda mu mujyi wa Huye ndetse no mu nkengero zawo, bagaya umwanda babona mu bwiherero bwa hamwe na hamwe mu hahurira abantu benshi, usanga bavuga ko bidakwiranye n’umujyi.

Ubwiherero bwo ku Nzu Mberabyombi ya Huye bwarangiritse, bubamo n'umwanda ukabije
Ubwiherero bwo ku Nzu Mberabyombi ya Huye bwarangiritse, bubamo n’umwanda ukabije

Mu hagawa, aha mbere ni mu bwiherero buri ku Nzu Mberabyombi y’Akarere ka Huye, usanga bwifashishwa n’abagenzi bakubwe bari hafi yabwo. Bivugira ko kubwifashisha ari ukubura uko bagira kuko busa nabi cyane.

Daniel Twagirumukiza utuye i Tumba, akaba agirira inama kuri iyo Nzu Mberabyombi buri cyumweru, yagize ati “Buriya bwiherero buherereye ku ihuriro ry’abantu benshi, nyamara bwarangiritse. Hari ahatari inzugi, hari aho bituma hejuru ntihagire ukoropa, ugasanga haruzuriranye inyo zirazamuka, harangiritse muri make.”

Yunzemo ati “Hari n’abavuyemo mu kanya batambutse bavuga ngo ese nk’abadamu bajyamo, iyo bihagaritse bigataragurika ntabwo byabatera indwara?”

Abajya mu nama kuri Nzu Mberabyombi ya Huye hari igihe batinya kujya mu bwiherero bwaho, bakwiyambaza n’ubwo ku ku kigo nderabuzima byegeranye bagasanga ari nko guhungira ubwayi mu kigunda. N’ubwo ubwaho budasa nabi nk’ubwo ku mberabyombi, na bwo ngo ntibuberanye no kuba ari ubwo kwa muganga.

Uwitwa Vianney Ntigurirwa agira ati “Na ho hari igihe ujya ku bwiherero bumwe ugasanga burapfuye, wajya ku bundi na bwo ugasanga ni uko. Keretse habayeho uhakora isuku buri kanya.”

Yungamo ati “Mbese ugereranyije isuku yo kuri iri vuriro n’iyo kuri CHUB usanga nta mahuriro. Hano rero kuko na ho ari kwa muganga, hakagombye kugirirwa isuku.”

Muri Gare ya Huye na ho ngo hari ubwiherero budakwiranye no kuba bwishyuzwa, nk’uko uwitwa Mukamunana yatangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ubwiherero bwo muri Gare na bwo, cyane cyane ubuherereye hepfo ya ya matagisi matoya, rwose bwarashaje ku buryo ushobora kujyamo ukaba ubona umwanda abandi bitumye cyangwa bitumye ku mpande. Nyamara hari ababa bahari batwishyuza, wareba icyo bakwishyurije ukakibura. Umwanda waho urakabije.”

Abakorera muri Gare ya Huye bo banibaza impamvu hifashishwa ubwo bwiherero bwamaze gusaza, nyamara mu nyubako zaho hari n’ubundi bukiri buzima, butifashishwa, usanga bwaragizwe ibiro by’abakozi bashinzwe isuku!

Uwitwa Martin Mugenzi we avuga ko umwanda mu bwiherero ugaragara no ku bwo ku mirenge, yaba iyo mu mujyi ndetse no mu nkengero zawo.

Ati “Nyamara usanga hari abakozi babihemberwa batabyitaho, ukibaza icyo baba bahemberwa.”

Yunganirwa n’uwitwa Karwera utuye mu Murenge wa Huye ugira ati “Ku Murenge wa Huye usanga ubw’imbere bufunze. Ubwo hanze na bwo inzugi zavuyeho, ugasanga butanakoze nta n’amazi aherukamo.”

Abagaya isuku yo mu bwiherero bavuga ko n’ubwo ku nsengero ari uko, kuko nko kuri Sainte Thérèse hari ubwishyuzwa buhora bufunze, hakaba n’ubwifashishwa n’abantu bose ujyamo wabusohokamo uwo muhuye wese akamenya ko uvuye mu bwiherero kubera umunuko ubamo ukabije uhita ukurikirana uwabwinjiyemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko mu bugenzuzi bw’isuku bajya bakora nk’Akarere, hari ibyo bajya bafasha mu gukosora, ko na hariya bahamenye bakaba bazabyitaho bikanashakirwa ibisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ubukangurambaga burongererwamo isuku yiyongere kandi dufatanije twese turabigeraho

Ignace yanditse ku itariki ya: 11-04-2024  →  Musubize

Ubwiherero bw’umurenge wa Huye bwarakinzwe rwose kuva ku mwaka ushize kandi bufite isuku byarakemutse

Murakoze

Kwizera Anitha yanditse ku itariki ya: 11-04-2024  →  Musubize

Mwaramutse neza
ku rundi ruhande abakoresha ubwiherero nabo bakwiye kwisuzuma bakareba niba bikwiriye kubwituma hejuru ngo ni uko hari abaza kubukora buri muturage wese isuku iramureba ku ikubitiro cyane mu ngo n’aho dukorera birakwiriye ko umuntu asiga ubwiherero uko yabusanze niba usanze bufite isuku kora ku buryo uhasiga isuku. Ndatekereza ko n’ababukoresha bakwiye kugira uruhare mu isuku.
Buri wa kabiri buri Muturage w’Akarere ka Huye agomba gukora isuku aho atuye n’aho akorera muri gahunda yashyizweho mu Karere. Niba bidakorwa nabyo buri wese yisuzume. Ubuyobozi nabwo bugomba gukurikirana nibyo murakoze kuri aya makuru mukomeza kuduha ahari ikibazo.

Ignace yanditse ku itariki ya: 11-04-2024  →  Musubize

Ahahurira abantu benshi turashyiramo imbaraga turebe ko byakosoka

Ignace yanditse ku itariki ya: 11-04-2024  →  Musubize

kubigendanye ntabwo ari muri za offic cg muri za gare gusa uwakugeza mumago yabamwe mubayobozi cyane cya nka TUMBA muri za resteaura mwisoko rya RANGO ahaaa!birakaje ababishinzwe mudutabare murakoze.

nahayo j.m.v yanditse ku itariki ya: 6-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka