Huye: Bifuje ko ibisusurutsa abana byagaragaye mu imurikagurisha byashyirwa n’iwabo

Mu imurikagurisha ry’abafatanyabikorwa ryabereye i Huye guhera ku itariki ya 16 kugeza ku ya 28 Kanama 2023, ahari ibikinisho ndetse n’ibindi bisusurutsa abana ni ho hasuwe cyane haninjiza amafaranga menshi, kandi abanyehuye bifuza ko bitahagararira aho.

Ahari ibikinisho by'abana
Ahari ibikinisho by’abana

Muri ibyo bikinisho harimo umwicundo abana bicaraho ukabazengurutsa, hakabamo moto n’imodoka zitwarwa na telekomande ariko abana bakibwira ko ari bo baba batwaye, ahantu harehare bicara hakabamanura bisa nk’uko abo mu cyaro bagendera ku mutumba, gushushanya ku masura y’abana ndetse no kubagezaho Ice Cream. Ibi byose babizaniwe na Kampani yitwa Stay Happy.

Muri iri murikagurisha kandi habonetsemo indogobe n’ifarasi abana ndetse n’abantu bakuru bagiye bagendaho, bazaniwe na Entreprise Urwibutso ya Sina Gerard.
Abanyehuye bifuje ko ibifasha abana kwidagadura byajya bigaragara n’iwabo kenshi, byaba na ngombwa bakagira aho babisanga ku buryo buhoraho.

Uwitwa Viateur Ndasubira yagize ati “Abana bacu ntaho kwidagadurira bafite. N’abanjye narabazanye, bagendera kuri turira tumodoka ndetse no ku mafarasi, barishima. Hano i Huye ibifasha abana kwidagadura ni bikeya.”

Umwarimukazi na we yagize ati “Ubundi abana bagira ibintu byinshi bibakangura mu mutwe. N’ibikinisho nk’ibingibi uwabibegereza byabafasha.”

Undi wazanye abana be batandatu inshuro ebyiri na we yagize ati “Nk’uko abantu bashinga utubari, batibagiwe na mwene ibi bikinisho byarushaho kuba byiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko nta gihe batagaragarije abikorera ko imyidagaduro y’abana iri mu mahirwe yabazanira inyungu, kandi ko yizeye ko biriya byazanywe n’abanyakigali bishobora kubakangura.

Ati “Ngira ngo ubungubu babibonye.”

Happy Ndori, umwe muri babiri bashinze kampani yazanye biriya bikoresho by’imyidagaduro y’abana i Huye, avuga ko byabinjirije amafaranga ku rugero rurenze ibyo bibwiraga.

Ngo batangiye kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ku ko bazajya bagira igihe mu biruhuko bakaza gususurutsa abana, kandi ngo bitewe n’uko bazaba babona bizinesi, bashobora no kuzashaka uko bahakorera mu buryo buhoraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka