Huye: Bibaza uko bazabaho nyuma y’uko ubutaka bwabo buciwemo imihanda

Muri iyi minsi, ahitwa i Cyarwa mu Karere ka Huye hari gucibwa imihanda mu rwego rwo kugira ngo hazabashe guturwa neza, ariko hari abibaza uko baza kubaho kuko ubutaka bari bafite buza kubigenderamo bwose, kandi nta ngurane bagenewe.

Hari abinubira ko imihanda itwara ubutaka bwabo bunini bwari bubatunze kandi nta n'ingurane bahabwa
Hari abinubira ko imihanda itwara ubutaka bwabo bunini bwari bubatunze kandi nta n’ingurane bahabwa

Nk’uko abatuye muri ako gace babivuga, ngo ntawanga iterambere, cyane ko bazi ko guca imihanda mu mirima yabo, iherereye ahagenewe guturwa, bizaha agaciro iyo mirima kuko izagurwa n’abashaka ibibanza.

Ariko, mu guca iyo mihanda hari abari gusigarana agasambu gato, cyangwa bagasigarira aho, cyane cyane abafite ubutaka ahahurira imihanda ibiri, ni ukuvuga utambika n’uhagaze, ubu bakaba bibaza uko baza kubaho.

Umukecuru witwa Constance Nyandwi, utuye mu Mudugudu w’Agasharu, Akagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba, ni umwe mu bahuye n’icyo kibazo.

Ubwo Kigali Today yamugendereraga muri iki cyumweru, yasanze umuhanda uhagaze ndetse n’utambika munsi y’aho atuye yose yaranyujijwe mu butaka yari asanzwe ahinga, ku buryo yabumazeho agasigarana akantu gato ka metero nk’eshatu kuri imwe, mu gihande cya ruguru.

Munsi y’umuhanda utambitse yari ahasigaranye ubutaka bwa metero nk’enye kuri esheshatu, ariko imiyenzi yari yatewe aho umuhanda ugomba gukomereza yari bumusigire za metero eshatu kuri imwe gusa.

Yagize ati “Iyaba batari bakomereje hepfo, ngo n’agasigaye bagafateho ubutaka bw’umuhanda. Iyo bamaze guca yari ihagije. Ubu se hose ko uruzi hagiye kugendera rimwe, nzatungwa n’iki? Sinkibashije guca inshuro kuko ndashaje.”

Uyu mukecuru avuga ko uturima twaciwemo imihanda yadukuragamo ibishyimbo byuzuye nk’agatebo ndetse n’imyumbati, akabona ibyo arya hamwe n’abana ndetse n’abuzukuru afite mu rugo.

Ikindi abafite ubutaka ahari gucibwa imihanda batishimiye ni ukuba hari aho abaca imihanda banyura ukabona basa n’aho hari abo batinye gukorera ku butaka, bagera ahandi bo bagerageza no kubabaza ikiri gukurikizwa bakababwira ngo bazajye kubaza Leta. Ibi bigaragazwa n’aho usanga imihanda yagombye kuba igororotse ariko ugasanga ifite amakorosi.

Athanase Sibomana ati “Umuturage umwe baramugerera ku murima, iyo abashije kubegera ubutaka bwe bakabukatira. Ni na yo mpamvu ubona hari uburi guhombera mu bundi. Aho rero wowe utabashije kubegera udafite n’uko uvugana na bo, ugasanga ibyawe bihombeye mu bya bagenzi bawe. Abayobozi bari bakwiye kuza kuturebera uko biri kugenda.”

Noella Mukagasana na we ati “Abaciye imihanda bayiciye bakurikije iki? Nta mbago zabanje gushyirwaho. Turajya no kubaza uko ibintu byifashe, bakatubwira nabi, ntibanatuganirize neza nk’abantu twahungabanye. Abo bayobozi bari bakwiye kuza kuturebera niba iyo mihanda yaciwe uko bikwiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko guca imihanda i Cyarwa babikoze mu nyungu z’abahatuye, kugira ngo habashe gukoreshwa icyo hagenewe. Avuga ko kandi iki gikorwa cyatangijwe mu muganda w’ukwezi kwa Nyakanga, bakanasobanurira abaturage impamvu yabyo.

Agira ati “Ni mu nyungu zabo, kandi ni na bo babisabye kugira ngo hariya hantu babashe kuhabyaza umusaruro. Barabizi ko abasabaga ibyangombwa byo kubaka batabihabwaga kuko imihanda itari yagacibwa. Biriya biri gukorwa dushingiye ku cyifuzo cy’abaturage.”

Anavuga ko guca imihanda biri gukorwa hashingiwe ku gishushanyo mbonera, kandi ngo n’umuturage wahura n’ingorane yakwegera ubuyobozi bukakimukemurira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka