Huye: Batatu bafashwe bakekwaho kwica umumotari bakamutaba mu ishyamba
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2022, inkuru iri kuvugwa cyane mu Murenge wa Ruhashya na Rusatira mu Karere ka Huye, ni iy’umumotari witwaga Zabuloni Ishimwe, wabuze ku wa gatanu, none umurambo we ukaba wabonetse aho watabwe mu ishyamba, na batatu mu bakekwaho kumwica bakaba bafashwe.

Nk’uko bivugwa n’umwe mu bamotari ukorera ahitwa mu Rugarama, mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, ari na ho bivugwa ko nyakwigendera yakoreraga, ngo mu ma saa mbiri z’ijoro ku wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, yagiye kugura lisansi i Save, hanyuma mu guhindukira ahura n’abari bamuteze, muri bo hakaba harimo uwari wamuhamagaye amubwira ngo aze kumureba yujuje essence kuko bari bagiye kujya kure.
Bari bamutegeye mu ishyamba ryo muri RAB/Rubona, hagati y’ahitwa mu Ibandagure no ku bwinjiriro bwa RAB, bamwambura moto, baramwica bamutaba muri iryo shyamba.
Umwe muri bo yahise afata ya moto, ayijyana i Kigali, ari na ho yafatiwe.
Andi makuru turacyayakurikirana
Ohereza igitekerezo
|
BIRABABAJE PE MUBAKANIRE ,URUBAKWIYE PE
Aho mu ibandagure hari agatsiko k’ibisambo bya hitwa kwa Kiragi buri uhavutse wese abari igisambo bimaze hafi 24 years let’s ifate ingamba