Huye: Basohowe mu nzu bari batuyemo none babuze aho berekera

Inzu abana b’uwitwa Maniraho Joseph basigiwe na se wari utuye ahitwa mu Gahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye yatejwe cyamunara hagamijwe kwishyura uwitwa Nyiratabaro Veronika ku bw’urubanza yaburanye na se mbere y’uko yitaba Imana.

Ukwibishaka Jeannette, mukuru w’abo bana basohowe mu nzu, avuga ko tariki 16/10/2012 hari aho yari yagiye, agarutse asanga inzego z’ubuyobozi ziri kumwe n’umuhesha w’inkiko basohoye ibintu byose mu nzu, basiga bashyize andi mapata ku muryango ku buryo batabashije kongera kwinjiramo.

Ubu ibintu bimwe babashije kubibitsa mu mazu yo mu rugo acumbitsemo abantu, ibindi biguma hanze ku buryo we na dusaza twe tubiri, kamwe kiga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye n’akandi kiga mu mwaka wa 2 w’amashuri abanza, barara hanze babiraririye kugira ngo batabyiba, dore ko badafite aho babyerekerana.

Ukwibishaka avuga ko ubundi imvano yo kubasohorera ibintu mu nzu ari irangiza ry’urubanza papa wabo witwaga Maniraho yaburanye na Veronika.

Mu mwaka wa 2002 Maniraho yaguze icyuma cyitwa dynamo gikoreshwa mu cyuma gisya amasaka n’umuntu wari wacyibye Veronika. Maniraho yaje gusubiza iki cyuma nk’uko yabisabwaga agerekaho n’amande bari bamuciye.

Bimwe mu bikoresho babuze aho babibitsa.
Bimwe mu bikoresho babuze aho babibitsa.

Veronika ariko ntiyanyuzwe kuko yaregeye inyungu yagombaga kuba yarabonye igihe icyuma cye cyari cyaribwe. Hagati ajo Maniraho rero yaje gupfa ndetse na nyina w’abana nawe yabaye nk’uta umutwe ku buryo atakibana na bo.

Umuryango wa Maniraho wasabwaga amafaranga miliyoni hafi enye kandi nta handi yashoboraga kuva uretse mu mitungo ye.

Uretse inzu aba bana babagamo, n’inzu zo mu gikari zicumbitsemo abantu, ari na zo zari zibatunze, ngo nta wundi mutungo bafite ugaragara kuko ngo n’isambu bitwa ko bafite ari iy’umuryango, bakaba batarayigabana, ikaba itanavamo ayo mafaranga akenewe.

Mu mwaka wa 2007 rero, bashatse guteza cyamunara iyi nzu aba bana bari batuyemo, nyamara uwaburanishaga uru rubanza witwa Munyaneza Salto avuga ko akurikije ingingo ya 296 ivuga ko inzu ituwemo n’umuryango, nta handi ho kuba ufite, itarangirizwaho urubanza.

Munyaneza yaje kugenda, maze mu wa 2008 urubanza rusubirwamo n’uwitwa Kanyegera Timote, we yemeza ko iyi nzu itezwa cyamunara kubera yuko inzego z’ibanze zemezaga ko uyu nyakwigendera afite andi mazu abiri.

Ukwibishaka avuga ko inzu zivugwa n’inzego z’ibanze ari izo zo mu rugo zabagamo abantu bakabishyura maze bakabasha kubaho. Yungamo agira ati “izo nzu zombi kandi na zo zagurishijwe muri cyamunara ku buryo nta ho kuba dusigaranye.”

Aba bana basohowe mu nzu igihe bari bategereje igisubizo cy’umuvunyi kuko bari bamwandikiye bamusaba kubarenganura, dore ko n’igiciro cya miliyoni eshatu cyahawe inzu babagamo n’izo zo mu gikari uko ari ebyiri batacyemera.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 2 )

Nimurenga nure abo bana bakuwe munzu muri Huye nkareta yubumwe rwose ni mubatabare murenga nure ikiremwa muntu kiri gupfa

Iverson peter yanditse ku itariki ya: 20-10-2012  →  Musubize

niba Mu mwaka wa 2002 Maniraho yaguze icyuma cyitwa dynamo gikoreshwa mu cyuma gisya amasaka n’umuntu wari wacyibye Veronika. Maniraho yaje gusubiza iki cyuma nk’uko yabisabwaga agerekaho n’amande bari bamuciye. ni gute se byagiye mu rukiko ? niba se w’abana yari yamaze kwishyura ? inzego zibishinzwe zikurikirane niba hatarabayeho guhohotera abo bana , ariko kandi ni ryari akarengane kazacika ? ese ubuyobozi gukemura ikibazo butera ikindi nibwo buyobozi bwiza tubwirwa ? mbega abacamanza ................

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 19-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka