Huye: Bashimye kuba abaturage ari bo bazajya bashyirana mu byiciro by’ubudehe

Abaturage bo mu Karere ka Huye babarizwa mu isibo ya mbere yo mu Mudugudu wa Ngoma ya Mbere mu Murenge wa Ngoma, bashimye kuba abantu bazashyirwa mu byiciro by’ubudehe n’inteko z’abaturage.

Abatuye mu isibo ya mbere, Umudugudu wa Ngoma ya mbere, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye mu igerageza ryo gushyira abantu mu byiciro by'ubudehe bishya
Abatuye mu isibo ya mbere, Umudugudu wa Ngoma ya mbere, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye mu igerageza ryo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe bishya

Babivuze nyuma y’igerageza ryo gushyira abantu mu byiciro bishya by’ubudehe byakorewe aho batuye, ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2020.

Iki gikorwa cy’igeragezaga cyabimburiwe no kubasobanurira ibyiciro bishya bitanu abantu bazajya babarirwamo, bashima ko bisobanutse.

Immaculée Uwizeyimana yagize ati “Ibyiciro bishya by’ubudehe nabonye bisobanutse kuko umuturage ari we uziha icyiciro, bitewe n’amakuru yatanze ajyanye n’umushahara ahembwa cyangwa ibindi bikorwa akora bimwinjiriza amafaranga”.

Kuba ibi byiciro byasobanuriwe abagize isibo na byo barabishima kuko ngo byatumye babasha kubyumva neza, binyuranye n’uko mbere byasobanurwaga mu kivunge cy’abantu benshi ntibabashe kubyumva neza, nk’uko bivugwa na Innocent Mbabariye.

Ati “Uyu munsi baduhamagaye turi isibo imwe, dufite umwanya uhagije. Byatumye dusobanukirwa neza, kandi buri wese agahita yumva icyiciro yahita yishyiramo”.

Ikindi bashimye ku byiciro bishyashya, ni ukuba icyiciro umuntu arimo kitazaba impamvu yo kubuzwa uburenganzira bumwe na bumwe, nk’uko byari byifashe mu byiciro by’ubudehe abantu baherukaga gushyirwamo.

Jean Baptiste Kayigana, ati “Abantu bo mu cyiciro cya mbere bari bazitiwe no kutabasha gufata inguzanyo muri banki, abo mu cya gatatu n’icya kane bo ntibemererwaga kurihirwa amashuri y’abana. Ubu umuntu azajya ajya mu cyiciro akwiye bitamubujije kubaho nk’abandi”.

Ku rundi ruhande ariko, banenze kuba muri ibi byiciro uhembwa ibihumbi 65 n’uhembwa ibihumbi 500 bazajya babarirwa mu cyiciro kimwe ndetse no kuba ufite hegitari icyenda z’ubutaka abarirwa mu cyiciro kimwe n’ufite hegitari imwe.

Mu gikorwa cyo gushyira abantu mu byiciro nyir’izina, bagiye mu matsinda, umukorerabushake ukusanya amakuru akegera umuturage akamubaza ibibazo bijyanye n’umutungo we, akamusubiza n’abandi bumva, hanyuma bakaba ari bo bavuga icyiciro akwiye.

Zéfanie Munyanziza ukora mu kigo gishinzwe guteza imbere imishinga y’uturere n’imijyi wari witabiriye iki gikorwa, avuga ko ubu buryo bwatoranyijwe bw’uko umuturage azajya ashyirwa mu cyiciro na bagenzi be, bizakuraho ko hongera kubaho abatishimira ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

Icyakora, abitabiriye iri gerageza bavuga ko hatazongera kubaho abatishimira ibyiciro bashyizwemo, amakuru yatangiwe mu nteko y’abaturage nadahindurwa.

Uwizeyimana ati “Bizagenda neza amakuru yafatiwe mu nteko z’abaturage nadahinduwe. Hari ubwo byagiye bibaho ukabona umuntu ufite umutungo mukeya ku buryo bugaragara asohotse mu cyiciro cya gatatu, ufite umutungo n’amazu akodesha agasohoka mu cya kabiri”.

Anavuga ko ibintu bizagende neza abandika amakuru yatanzwe nibaba inyangamugayo, bakandika ibyo babwiwe, kandi bakabibika neza, kugira ngo igihe utishimiye icyiciro yashyizwemo najya kujurira, hazarebwa niba koko ibyo yavuze ari byo byanditswe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka