Huye: Basanga gusaba utarize amategeko kuyashyira mu bikorwa, ari nko gusaba umuntu kuvura atarabyize

Abakozi b’imirenge bashinzwe irangamimerere i Huye, bavuga ko gusaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari kurangiza imanza ari ukubahohotera, n’abarangirizwa imanza badasigaye.

Babivugiye mu nama nyunguranabitekerezo bagiranye n’umuryango Ihorere Munyarwanda, hagamijwe kuganira ku buryo inzego z’ubuyobozi zarushaho gukorana n’abafatanyabikorwa, mu guha umuturage serivise z’ubutabera ziboneye.

Umwe muri bo yagize ati “Kuba utarize amategeko ugasabwa kuyashyira mu bikorwa, ntaho bitaniye no gusabwa kuvura utarize ubuganga. Rimwe na rimwe ushobora kubikora nabi, hanyuma n’umuturage wari ukeneye ubutabera akaharenganira.”

Yunzemo ati “Niba kuri iki gihe utarize ubwarimu abukurwamo kuko hari ubumenyi adafite mu kwigisha, utarize amategeko we asabwa kuyashyira mu bikorwa ate?”

Ibyo uyu mukozi w’umurenge umwe wo mu Karere ka Huye avuga, ntibinyuranye n’ibivugwa n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bo mu Karere ka Huye, ari bo banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’ab’imirenge.

Nka Yvonne Umuranga, uyobora Akagari ka Ngoma mu Murenge wa Ngoma yongeraho ko agenda bukeya mu kurangiza imanza bitewe n’uko abanza kugisha inama ku bazi amategeko, yamara gusobanukirwa neza akabona gukora umurimo wo guhesha uburenganzira umuturage watsinze mu rubanza runaka.

Ukutamenya amategeko kandi bituma abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bahora biteze ko bakurikiranwa mu nkiko n’abatishimiye imirangirize y’urubanza.

Kubera ko bijya bibaho ko hari abarangiza imanza nabi kubera kutamenya amategeko, hanyuma bakurikiranwa mu manza bikaba ngombwa ko birwanaho nyamara amakosa batarayakoze nkana, abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bifuza kunganirwa na Leta igihe bahuye na bene ibi bibazo.

Uku kwirwanaho kunagaragarira mu kujya kurangiza imanza bonyine, nyamara hari igihe baba bagiye kwambura abanyamahane ibyo batsindiwe.

Ephrem Nzabahimana uyobora Akagari ka Cyimana mu Murenge wa Tumba ati “abahesha b’inkiko b’umwuga baherekezwa n’inzego z’umutekano, ariko twebwe ugenda wenyine, wagira n’ikibazo ukakirengera wenyine.”

Aba bose batekereza ko kugira ngo umuturage ahabwe ubutabera akeneye mu gihe kitarambiranye, mu mirenge hari hakwiye kuba abanyamategeko bafite mu nshingano zabo kurangiza imanza, kuko n’abashinzwe irangamimerere batabibonera umwanya kubera inshingano zitari nkeya bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka