Huye: Barishyuza amafaranga bamaze imyaka umunani bakoreye

Abafundi n’abayede 23 bubatse ubwiherero ku ishuri rya Mwendo n’irya Gashoba mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye muri 2013 na 2014, ariko na n’ubu ntibarishyurwa.

Barishyuza amafaranga bamaze imyaka umunani bakoreye
Barishyuza amafaranga bamaze imyaka umunani bakoreye

John Mbabajende utuye i Cyunga mu Murenge Rwaniro, ari na we mufundi wari ukuriye bagenzi be muri icyo gikorwa cyo kubaka, avuga ko ku ikubitiro babishyuye neza, hanyuma bakabaheramo ay’amezi abiri ya nyuma.

Muri rusange ngo babarimo ibihumbi 480, ariko we ku giti cye bamurimo ibihumbi bisaga 70, uwo barimo makeya bamufitiye ibihumbi birindwi.

Agira ati "Twakomeje kujya twibutsa ku murenge batubwira ko bakibirimo bazatubwira, ariko nta kintu gifatika batubwira. Muri 2019 bwo twandikiye ubuyobozi bw’Akarere, na bwo na n’ubu ntiburadusubiza".

Anavuga ko ayo mafaranga yagombye kuba yarayakoresheje ibikorwa bimufitiye akamaro, none yarayabuze, "N’amadeni nafashe ubwo twakoraga sindabasha kuyishyura".

Emmanuel Mushokambere utuye i Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, na we ni umufundi wubatse kuri buriya bwiherero, we ngo bamurimo ibihumbi 64.

Agira ati "Twajyaga gukora abadamu bacu basigaye bahinga, none na n’ubu ntibarabona icyo twebwe twakoreye".

Laurent Nshimiyumuremyi, Umunyamabaga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, avuga ko batinze kwishyurwa kuko byabaye ngombwa ko babakorera amalisite bundi bushyashya.

Ati "Ikibazo cyabo urebye cyarakemutse, uyu munsi turarara twohereje amafaranga kuri konti zabo".

Muri 23 batarishyurwa, batandatu (6) muri bo bari abakobwa bakoze akazi k’ubuyede, uretse ko ubu bashatse abagabo, abandi bari ab’igitsanagabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aliko abayobozi benshi batinya ibintu 2 gusa umuntu wambere we arazwi kuko atabihanganira gusa abamukeneye,bose ntibagira.amahirwe yo kumubona aba kabiri nabanyamakuru ibaze imyaka 7 umufundi atarahembwa!!hagera umunyamakuru.ngo ejo bazayabona!!!aliko ubundi abantu nkaba baba bafite ubushobozi bwo gukora ibyo bashinzwe !!wibaze bo bamaze amezi 2 batarahembwa!!imyaka 7 nyakabyizi atarahembwa!!umukobwa akabyara.3 agitegereje kuzahembwa!!!ni akumiro gusa

lg yanditse ku itariki ya: 2-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka