Huye: Barishimira uko bavuwe indwara zo mu mutwe hifashishijwe ibiganiro
Mu Karere ka Huye hari abari barwaye indwara zo mu mutwe ahanini biturutse ku ngaruka za Jenoside bavuga ko kuvurwa mu buryo bw’ibiganiro byabakijije nyamara ku bw’imiti byari byarananiranye.

Nk’uwitwa Niyibizi utuye mu Murenge wa Rwaniro, avuga ko ubuzima yabayeho mu gihe cya Jenoside bwari bwaramuviriyemo agahinda gakabije, kubabara umutwe, kubura ibitotsi, amarira menshi no kugenda igihe cyose haba ku manywa na nijoro nk’uwihaze.
Ngo yanashoboraga guhura n’umurusha imbararaga, bavugana gatoya akaba yamwihambaho bakarwana kandi we nta n’intege yifitiye.
Intandaro y’iyo myitwarire ngo ni ukuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, barishe ababyeyi be areba, na we bakaba bari bamwishe ariko imvura yagwa akazanzamuka, yajya n’iwabo wa nyina bakamuta mu ruzi, akaza kurukurwamo n’Inkotanyi. Icyo gihe ngo yari afite imyaka 10.
Kwa muganga ngo bamuhaga imiti, irimo nk’iyo gutuma asinzira, ariko yamushiramo agasubira ku ke. Ngo yari amaze no kugera n’aho ayinywa akaribwa mu nda.
Yaje gufashwa mu buryo bw’ibiganiro n’uwitwa Thérèse Uwitonze biciye mu muryango MHDF yashinze, bahereye ku biganiro mu matsinda, ariko ibiganiro mu buryo bwihariye ngo ni byo byamugiriye akamaro, bamaze guhura inshuro zigeze kuri 25.
Agira ati "Ubungubu natisha umurima nkabasha guhinga, nkabasha kwihigira imbuto nkayitera, nkabasha no kwishakira amafunguro, nkasomera abandi ijambo ry’Imana mu Kiliziya, ndi n’umuririmbyi. Mu gihe kiri imbere ndifuza kuzaba umugabo, nanjye nkagira umuryango nkagira umugore n’umwana nk’uko ba data na bo bambyaye."
Uwitwa Mutarambirwa wo mu Murenge wa Mukura we Jenoside iba yari i Kigali, abaho akwepakwepa abicanyi, n’aho ashoboreye gutaha ageze iwabo abona imibiri y’ababyeyi be aho bari bariciwe, imbere y’umuryango.
Byamuviriyemo indwara yo kubura ibitotsi, nijoro akajya anyuzamo akabyuka akagenda kandi asinziriye akananyuzamo akitura hasi agata ubwenge. Ibi byatumaga mu bihe byabaga byagarutse umurwaza (umugore we) adahari, yarasigaga amuzirikiye ku gitanda kugira ngo ataza kugwa.
Ati "Narabyukaga nkahita nitura hasi, za ndwara zikazamo n’imvune. Imodoka zitwara imizigo ni zo bandambikagamo nk’urambika umurambo, nkajyanwa kwa muganga. Ubwo ibinini babimpa nkasinzira, byashira nkongera ngasubirwa."
Nyuma yo gufashwa na MHDF, ngo yumva yarakize. Ati "Amavi nababaraga, umugongo, umutima wateraga cyane, umutwe na wo warandyaga, ntabwo bikibaho. No kumva nihebye mbese niyanze byarashize, ubu mfite icyizere cy’ahazaza."
Kwiyanga ubwe ngo byanatumaga adakunda n’abe, umugore we agakunda kumwuka inabi, bityo mu rugo hagahora amakimbirane; none na yo yarashize, ahubwo bafatanyije bari mu bikorwa biteza imbere urugo rwabo.
Biguriye inka, boroye n’amatungo magufi harimo inkoko n’ihene. Mbese ngo umuryango wabo umerewe neza.
Batekereza ko abavura indwara zo mu mutwe ku bw’ibiganiro bakwiye kugera no mu biturage
Abafashijwe mu buryo bw’ibiganiro kimwe n’ababavuye, batekereza ko umubare w’abakora bene uriya mwuga wiyongereye bakaboneka no mu biturage byafasha mu gukemura ingorane nyinshi ziboneka mu miryango.
Beata Mukamana wigeze guhungabana biturutse ku gupfusha umwana yari yarasigaranye nyuma ya Jenoside, ubu akaba yishimira ko yafashijwe agakira, avuga ko abaganga nk’abamuvuye bakenewe hirya no hino mu gihugu kuko iyo yitegereje abona abarwaye ari benshi.
Agira ati "Hari nk’abantu bahora barwana, ukabona umwe aciye inyuma mugenzi we, abo na bo ukabona ko bakeneye uwabafasha, bakubaka bakagira iterambere."
Thérèse Uwitonze, we avuga ko abona hakwiye kuboneka benshi bafasha muri ubwo buryo, kuko abarwaye ari benshi, bikaba bigaragarira mu buryo butandukanye, bumwe muri bwo bukaba amakimbirane yo mu ngo.
Afatiye ku kuba mu minsi yashize ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe, RBC yaratangaje ko 63% by’abakozi basiba akazi batabibwiye abakoresha kubera ibibazo byo mu mutwe, agira ati "Niba abo bakozi bize na bo bimeze gutyo, noneho tekereza abatarageze mu ishuri! Kuko buriya n’ubumenyi n’ubumenyi bufasha mu gukumira, kuko umenya uko wifata kuko ibintu ubizi."
Yungamo ati "Njyewe nanakoze ubushakashatsi mu bashakanye ndangiza Kaminuza, ndeba ingaruka zo guhohoterana mu muryango ku buzima bwo mu mutwe, nsanga 65% by’abashakanye barwaye mu mutwe. Uburwayi burahari. Ahubwo twakwibaza ngo bazavurwa na ba nde?"
Yunganirwa n’umwe mu bavura nka we mu kigo nderabuzima cyo mu Karere ka Muhanga ugira ati "Mu biturage iwacu hari ibibazo byo mu mutwe bitandukanye harimo ihungabana, icyoba, indwara zituruka ku gukoresha ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu miryango, [...] ku buryo ubona umuryango ukeneye guherekezwa, haherewe ku kuwutegura."
Yungamo ati "Habayeho uburyo bwo kwita ku muryango ku buryo bw’umwihariko, hari icyahinduka."
Kuvura mu mutwe hifashishijwe ibiganiro ntibiramenyerwa cyane mu Rwanda, ku buryo ababikora bavuga ko abo bafasha akenshi batangira batabyumva.
Nk’abahohotera bagenzi babo baba bakeka ko ari uburyo bwo gushaka kubafata ngo bafungwe, abakoresha Jenoside na bo bagakeka ko ari ugushaka kongera kubafunga, ariko iyo bamaze kumenyera barafashwa kandi bagakira.
Itegeko rya Minisitiri No 20/39 ryo kuwa 29/01/2016 rigena ibikorwa by’ubuvuzi bitangwa kuri buri rwego rw’ibigo by’ubuvuzi rigena ko mu ndwara zivurwa mu buryo bw’ibiganiro harimo kubanira nabi abandi (anti social behavior), indwara zituruka ku kunywa ibiyobyabwenge (drug abuse) no gupfusha uwo ukunda (traumatic grief), agahinda gakabije (depression), icyoba (anxiety) n’ihungabana (post traumatic disorder).
Uwitonze avuga ko hari indwara zo mu mutwe zivurwa mu buryo bw’ibiganiro ariko hakabaho n’izikenera abaganga bifashisha imiti.
Ohereza igitekerezo
|