Huye: Barishimira gukira k’umwana wabo bakanashima abitanze kugira ngo bishoboke

Ababyeyi ba Noah Anterhope Nziza barishimira ko abaganga bo mu Buhinde babavuriye umwana ubu akaba yarakize, bakanashima cyane Leta y’u Rwanda yabafashije kumuvuza ndetse n’abantu bitanze, bakegeranya amafaranga yabafashije mu kumuvuza.

Kuri ubu Noah afite amezi icumi. Amatangazo asaba ubufasha bwo kugira ngo babashe kujya kumuvuza mu Buhinde yagaragaye cyane afite amezi atandatu. Icyo gihe ababyeyi be bavugaga ko hakenewe miriyoni 15 zo kugira ngo bishoboke.

Indwara y’umutima yari arwaye yatumaga barahoraga mu bitaro, atabasha guhumeka neza, ku buryo atanakuraga neza, ariko kuri ubu ababyeyi be barishimira ko yicara.

Papa we Cyprien Murekamanzi ashima ababafashije bose agira ati “Noah inshuti yanyu yarakize ameze neza, ararya, ubu yatangiye kwicara, rwose ni umwana w’igitangaza. Yatangiye no gukura. Twagiye no muri contrôle, muganga ashima Imana akurikije uko yari ameze. Rwose ni umwana Imana yakuye mu rupfu bigaragara.”

Asoza agira ati “Imana yacu ibaduhere umugisha, mwarakoze.”
Ubushobozi bwo kuvuza Noah bwavuye mu maboko y’abantu benshi harimo Leta y’u Rwanda yiyemeje kumutangira amafaranga amuvuza, ikigo gishinzwe abana cyatanze itike yo kujya no kuva mu Buhinde, n’abandi bantu babarirwa muri 800 (urebeye ku rubuga rwa watsap bahuriragaho) begeranyije ubushobozi bwo kugira ngo umubyeyi we abashe kumubaho muri kiriya gihugu mu gihe cy’amezi abiri.

Ubufasha bw’abantu bwavuye mu kuba se yarahagurutse akabushakisha

Cyprien Murekamanzi ubusanzwe ukora akazi k’ubumotari avuga ko hari igihe cyageze bari mu bitaro ku Kabutare abaganga babasaba kwiyakira bababwira ko umwana atari buramuke, bagendeye ku ko yahumekaga. Icyo gihe ngo yahumekaga 20/100, ariko ubu aho yakiriye ahumeka 100/100.

Uyu mubyeyi ngo yahise ajya gusenga mu Kiliziya cyo mu Irango, maze ijwi ry’Imana rivugira mu wasengeraga abari bahari riravuga ngo “Umubyeyi ufite umwana urembye cyane Imana yururukiye kumukiza.”

Nyuma yaho ngo babashije kujya kuvuza kuri Faisal, ari na ho bavuze ko umwana yakira ari uko abagiwe mu Buhinde. Ibyiringiro yari afite ngo ni na byo byamuhaye imbaraga zo gutangira gushakisha ubushobozi bwo kumuvuza.

Agira ati “Hari igihe cyageze tubona tubura miriyoni zigera kuri enye. Nari mparitse ahitwa i Tumba ndi mu maganya, ndimo mbaza Imana nti koko nakoze urubuga rwa watsap ruriho abantu 150, ikiguzi cy’ubuvuzi Leta yarakitwemereye, none koko mbuze ibindi?”

Icyo gihe ngo yumvise ijwi rimubwira gushakisha izindi nomero zo kwifashisha ashaka ubufasha, agenda ajya ku miryango iriho amanomero ya terefone, haba ku maduka n’ahandi, nomero zaho azongera ku rubuga, ntawe abajije.

Ibyo yabikoze i Huye, abonye bitanga umusaruro ajya n’i Gisagara ndetse n’i Nyanza, Muhanga, Ruhango, Kamonyi, iGicumbi na Kigali nko muri chic n’ahandi.

Ifoto y’umwana n’ibisobanuro ku bufasha bakeneye yashyiraga ku rubuga ni byo byatumaga abantu bitanga, aza kubona miriyoni zigera kuri zirindwi, abonye miriyoni 15 zari zikenewe zitaruzura, yiyemeza kujya mu madini noneho.

Ngo yabanje kujya mu bagatolika yari asanzwe asengeramo ariko adaherukayo, muri Caritas bamuha cheque, ajya no muri ADEPR ndetse no mu yandi matorero.

Mama w’umwana yamujyanye kumuvuza ubushobozi bukenewe bwose butaraboneka, ariko ari yo abantu bakomeza kwitanga, maze no ku bw’amasengesho babasha gutaha nyuma y’amezi abiri gusa umwana amaze gukira, n’ubwo bo bateganyaga atatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana irashoboye kdi turi ibibumbano byayo ibyo tureba tukabona ntanzira Imana yomwijuru irabishoboye nange nshimiye Imana yongereye iminsi yokubaho kuri iki kibondo kiza gutya nabitanze mwese Imana Ibahe umugisha pe

Kayitare yanditse ku itariki ya: 7-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka