Huye: Barinubira gutinda kwishyurwa na REG nyamara abo bari bahuje ikibazo barishyuwe

Mu bahinga umuceri mu gishanga cya Rwamamba, giherereye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hari abagera kuri bane binubira ko Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG), cyatinze kubishyura nyuma yo kwangirizwa umuceri, nyamara bagenzi babo bari basangiye ikibazo bakishyurwa bo bagasigara.

Kunyuza amapoto y'amashanyarazi mu gishanga cya Rwamamba hari abo byangirije, bamwe barishyurwa, abandi bamaze imyaka itatu bategereje
Kunyuza amapoto y’amashanyarazi mu gishanga cya Rwamamba hari abo byangirije, bamwe barishyurwa, abandi bamaze imyaka itatu bategereje

Bavuga ko mu 2021, umuceri wabo wangijwe n’abashingaga amapoto akura umuriro w’amashanyarazi mu Kagari ka Mpare awujyana ku matara yo ku muhanda ari mu gice cy’umuhanda uturuka i Huye ugana ku Kanyaru.

Anne Mukeshimana, umufasha w’umwe mu bagitegereje kwishyurwa, bakaba barabariwe kuzishyurwa ibihumbi 130 n’amafaranga 830, avuga ko umuceri wabo wari umaze gusambura, ariko ko ntacyo babashije gusarura icyo gihe kuko wanyukanyutswe.

Ikibazo cyo kwangirizwa ku bw’ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi, bari bagisangiye n’abandi babarirwa muri 30, harimo n’abangirijwe amashyamba, kandi ngo bose barishyuwe, kimwe na bagenzi babo babarirwa mu icumi (10) bangirijwe umuceri.

Bababazwa no gukomeza gusiragizwa, ntibanabwizwe ukuri niba bazagera aho bakishyurwa cyangwa niba bakwiye gukurayo amaso, kuko ngo iyo bitegereje babona bananizwa, cyane ko ngo byageze n’aho babazwa ibyangombwa by’ubutaka bishyuriza nyamara bizwi ko ibishanga byose ari ibya Leta.

Mukeshimana ati “Ntibaduhakanira ngo banatubwire ko tutazishyurwa ngo dukureyo amaso. Baratubwira ngo nimwihangane uku kwezi gushire, nimutegereze, hari umuyobozi ubura, turiho turabikurikirana, umuyobozi turamuhamagara, [.....] Hari n’igihe bagira ngo tubave imbere bakaduha ama nimero ngo y’abayobozi, tukayahamagara ntibatwitabe. Muri makeya twarahahanywe, birakabije!”.

Yongeraho ko ku gashami ka REG k’i Huye bakunze kubabwira ko hari umuyobozi utarasinya kugira ngo babone amafaranga yabo, ko bica mu nzira ndende, dosiye zabo zaheze i Kigali.

Yungamo ati “Turanababaza tuti aho i Kigali mwahaturangiye tukigirayo? Banze kuturangira, twaheze mu gihirahiro!”

Kuba baratinze kwishyurwa byarabahombeje kandi byanabaciye intege nk’uko Mukeshimana akomeza abisobanura. Ati “Duhingisha amafaranga y’ibigo by’imari. Twifashishije amafaranga ya banki, birahomba. Twahuye n’ubukene bubi, ibyo bihombo ntituzanabikira. Byaratwangije mu bwonko, n’ubu iyo tugiye guhinga nta cyizere cy’uko tuzabicyura. Tuba tuvuga ngo haje n’ibindi twakwangirikirwa.”

Jean Bosco Ndagijimana we wabariwe ibihumbi 147 n’amafaranga 540 yunga mu rya Mukeshimana agira ati “Iyo tugiye ku ishami rya REG ry’i Huye batubwira ko tugaragara ku rutonde rw’abagomba kwishyurwa, ariko ko amafaranga yo atarashyirwaho.”

Umuyobozi wa REG mu Karere ka Huye, Omar Kayibanda, avuga ko amadosiye y’aba baturage akiri kwigwaho, ariko ko amaherezo bazishyurwa.

Ati “Uko byagenda kose bazishyurwa, n’ubwo igihe kitaramenyekana neza. Ni ugutegereza kuko bisaba inzira ndende. Kwishyurwa byo, ni uburenganzira bwabo.”

Uyu muyobozi ariko ntasobanura impamvu aba bane ari bo basigaye batishyuwe, cyane ko banivugira ko ibyangombwa batswe babitangiye rimwe na bagenzi babo, bakaba nta n’ibindi basabwe nyuma yaho uretse ibyangombwa by’ubutaka badafite, kimwe n’abishyuwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka