Huye: Barindwi bafashwe bakekwaho kwiba imifuka 62 ya sima

Mu ijoro ryo ku itariki 31 Kanama 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe itsinda ry’abantu barindwi bakekwaho ubufatanye mu kwiba sima yubakishwa umuhanda Huye-Kibeho. Bafatiwe mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye, Akagari ka Muyogoro, Umudugudu wa Nyarwamba.

Abafashwe ni Nkundineza Samuel w’imyaka 38, Mukunzi Samuel w’imyaka 38, Bariyanga Charles w’imyaka 29, Tuyishime Emmanuel na Umubyeyi Rosine, bafatanwe imifuka 62 ya sima, hanafashwe Muyiramya Emmanuel w’imyaka 19 na Kamanzi Elias w’imyaka 20, aba ni abayedi bacyekwaho kugurisha ziriya sima kuri Nkundineza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko habanje gufatwa Nkundineza Samuel n’uwitwa Tuyishime Emmanuel nyuma yo gufatwa n’abapolisi nijoro saa cyenda bahetse imifuka ya Sima, bamaze gufatwa ni bwo bavugishije ukuri uko iriya sima bayibonaga.

SP Kanamugire yagize ati “Abapolisi bari mu kazi k’umutekano nijoro saa cyenda bahura na Nkundineza na Tuyishime bahetse imifuka ya sima ku igare. Bagize amacyenga barabahagarika babaza aho bavanye izo sima mu gicuku ni bwo bavugishije ukuri, Nkundineza yavuze ko amaze igihe agura sima n’abayedi bubaka umuhanda Huye- Kibeho, iyo amaze kugura izo sima nawe ajya kuzigurisha abandi bacuruzi bavuzwe haruguru”.

SP Kanamugire akomeza avuga ko muri iryo joro Nkundineza yafatanwe imifuka 4 na ho Tuyishime afite 3, bagiye ku maduka y’abacuruzi Nkundineza yagurishagaho izo sima.

Kwa Mukunzi Samuel hafatiwe imifuka 6, kwa Bariyanga hari imifuka 13, Umubyeyi Rosine yafatanwe imifuka 42. Nkundineza avuga ko umufuka umwe abayedi bawumuheraga ku mafaranga y’u Rwanda 6,000 akawugurisha mu bacuruzi ku mafaranga 8,000.

Abo bacuruzi na Nkundineza bamaze gufatwa hakurikiyeho gushaka abayedi bagurishaga izo sima, hafatwa uwitwa Muyiramya Emmanuel w’imyaka 19 na Kamanzi Elias w’imyaka 20. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane abandi baba bihishe inyuma y’ubwo bujura, harimo n’ushinzwe abakozi witwa Issa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko abayobozi ba Kompanyi yubaka uriya muhanda bari bamaze igihe bataka ko bibwa sima n’ibindi bikoresho ariko hakabura ibimenyetso.

Ati “Abayobozi ba kompanyi yubaka umuhanda bari baherutse kutugezaho ikibazo cyo kuba bibwa bimwe mu bikoresha ariko nta bimenyetso bifatika bafite. Twatangiye kubigenzura ni bwo hafashwe uriya Nkundineza avuga abayedi bamugurishaga sima ndetse anavuga abacuruzi yazigurishaga, harakomeza iperereza kugira ngo hamenyekane n’abandi baba bihishe inyuma y’ubu bujura”.

SP Kanamugire yagaragaje ko bigayitse kuba abari barahawe akazi ko kubaka umuhanda kugira ngo ukomere ufashe abaturarwanda ari bo bacaga inyuma bakiba ibikoresho, yavuze ko bariya bayedi iyo bahabwaga sima yo kubaka bakoreshaga nkeya indi bakayigurisha.

Yagaragaje ko ibyo bikorwa byari kuzagira ingaruka ku ireme ry’uwo muhanda bikazagira ingaruka ku bantu bazawukoresha bose. Yaboneyeho kugaya bariya bacuruzi baguraga ziriya sima, akangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye abantu bakora bene ibyo bikorwa by’ubujura.

Hodali Marcel ashinzwe umutekano mu ikompanyi yubaka umuhanda Huye-Kibeho, yashimiye Polisi kuba yaragejejweho ikibazo cy’uko bibabwa ntibyicarane ahubwo igatangira iperereza bityo bamwe bakaba bafashwe.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Huye kugira ngo hatangire iperereza.

Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka