Huye : Barifuza gufashwa gucukura imirwanyasuri ku misozi ihanamye

Abatuye i Rwaniro mu Karere ka Huye barifuza gufashwa gucukura imirwanyasuri ku misozi ihanamye iteyeho amashyamba, kuko umuvuduko ukabije w’amazi ayimanukaho utuma asenya imihanda akanica imyaka y’abahinzi.

Gucukura imiringoti ku misozi ihanamye iteyeho amashyamba bizarinda imirima y'abatuye i Rwaniro
Gucukura imiringoti ku misozi ihanamye iteyeho amashyamba bizarinda imirima y’abatuye i Rwaniro

Nk’abatuye munsi y’ishyamba riteye ku musozi wa Rwimbeba, mu Kagari ka Kamwambi, bavuga ko amazi ahamanuka akunze kubangiriza kuko atengura ubutaka bahingaho, nyamara bo ntako baba batagize ngo baburwanyeho isuri.

Uwitwa Callixte Siborurema agira ati “imvura iyo iguye ari nyinshi, amazi menshi amanuka ku musozi agenda areka mu materasi yikoze [nyuma yo gucukuramo imirwanyasuri], imigina igatenguka, amazi agakomeza no mu kabande, yagera yo na ho imirima ikarengerwa.”

Nyamara kuri uyu musozi bakimara kuhacukura imirwanyasuri, muri 2006, aya mazi ntiyabangirizaga.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yifatanyije n'abanyerwaniro mu gucukura imirwanyasuri. Avuga kandi ko kurwanya isuri babihagurukiye
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yifatanyije n’abanyerwaniro mu gucukura imirwanyasuri. Avuga kandi ko kurwanya isuri babihagurukiye

Umuganda wo ku itariki 26 Mutarama wasibuye imirwanyasuri yari yarasibamye mu ishyamba riri kuri uyu musozi. Ibi biraha abo amazi yangirizaga icyizere ko baza kumara kabiri nta bibazo by’isuri bafite.

Na none ariko, Theophile Bigirimana, umukozi ushinzwe iby’ubuhinzi mu Murenge wa Rwaniro, avuga ko umusozi wa Rwimbeba atari wo wonyine uteyeho ishyamba rimanukamo amazi yangiriza abarituriye, mu Murenge wa Rwaniro.

Kandi ngo ibikorwa by’umuganda byonyine ntibyahaza mu gusibura imirwanyasuri yahacukuwe kera. Yifuza ko ubuyobozi bw’Akarere bwabibafashamo.

Agira ati “kubera ko hari ibikorwa byinshi bikeneye imiganda nko kubakira abatishoboye no gusibura imihanda, usanga abaturage tubasaba gucukura imirwanyasuri mu mirima yabo. Naho ku misozi iteyeho amashyamba, batanahatuye, ntitubasha kuhitaho.”

Ku musozi wa Rwimbeba hakozwe umuganda wo gusibura imirwanyasuri
Ku musozi wa Rwimbeba hakozwe umuganda wo gusibura imirwanyasuri

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bazacukura imirwanyasuri kuri hegitari 198, harimo no mu Murenge wa Rwaniro.

Ati “twiyemeje ko buri mwaka w’ingengo y’imari hazajya habaho ubuso bwo ku misozi dukoraho imirwanyasuri. Mu karere kose tuzahakora hegitari 198. Ubu tumaze gukora hegitari 120.”

Uyu muyobozi anavuga ko uretse imirwanyasuri, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari batangiye gukora n’amaterasi kuri hegitari 60. Kandi na none, ngo mu igenamigambi ry’imyaka 6 iri imbere, nta buso buzasigara butarwanyijeho isuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka