Huye: Barashinja rwiyemezamirimo kwanga kwishyura umuceli wabo yatwaye

Abahinga umuceri mu gishanga cya Migina bibumbiye muri Koperative Ubumwe Tumba barataka kutishyurwa umuceri watwawe na rwiyemezamirimo ufite uruganda ruwutonora, we akavuga ko nta masezerano y’ubugure bagiranye, ahubwo ko awubabikiye.

Nk’uko bamwe mu bibumbiye muri iriya koperative baganiriye na Kigali Today babivuga, rwiyemezamirimo Théogène Munyaneza, nyiri kampani Crop Selling Society isanzwe ibagurira umuceri ngo yatwaye umusaruro wabo mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2024, avuga ko igiciro nikimara gushyirwaho azabishyura nk’uko asanzwe abigenza, none amaso yaheze mu kirere.

Hari abagira bati “Kuva yawutwara icyo yakoze ni ukuduha 30% by’umusaruro wacu, wa wundi bajya baduha ngo turye. N’iyo tuvugishije ubuyobozi bwa koperative batubwira yuko Munyaneza ngo yanze gutanga amafaranga nyamara ibiciro nyiri izina byarasohotse.”

Hari n’abandi bagira bati “Wumve ko no kugira ngo duhinge undi twagiye dufata amadeni. Na wa muceri baduhaye wo kurya twarawugurishije. Ubu tugeze igihe cyo kubagara bwa kabiri, amafaranga yo kwifashisha twarayabuze.”

Abatarishyurwa kandi bafite impungenge z’uko batazabona amafaranga yo kwifashisha mu ihinga ry’ibindi bihingwa bitari umuceri mu kwezi kwa cyenda kuri imbere, kuko ubushobozi bari basigaranye babushoye mu ihinga ry’imiceri ubu iri mu mirima.

Anysie Nyamvura, umuyobozi w’iriya koperative, avuga ko kiriya kibazo bagisangiye n’andi makoperative ahinga umuceri, akaba afite icyizere ko kiza gukemuka kuko “Leta yagihagurukiye”.

Yongeraho ko mu byo batumvikana na Munyaneza ari uko ashaka kubishyura amafaranga 505 yemejwe gutangwa ku kilo cy’umuceri uringaniye nyamara uwo bo bahinze ari umuremure bagomba kwishyurwa 515 ku kilo.

Munyaneza we ati “Bariya bahinzi ntibagira imbuga, ntibagira n’aho babika umuceri. Twagiranye amasezerano yo kuwubabikira, noneho igiciro cyazashyirwaho tugakorana amasezerano y’icyo giciro cyumvikanyweho. Uyu munsi rero igiciro cyasohotse mu ibwiriza rya Minisitiri cyari igiciro kinini kinyuranye n’isoko turi gucururizaho.”

Akomeza agira ati “Ubungubu Leta yabonye igisubizo. Hari kampani yitwa EAX yanyujijemo uburyo bwo kugurira abaturage imiceri yabo yaheze ahongaho. Tutumvikanye rero, umuceri wabo urahari, nababwiye ko baza bakawutwara, bawuboneye isoko.”

Ku bijyanye n’amafaranga 505 ngo ashaka gutanga ku kilo, we avuga ko ari yo ajyanye n’umuceri bariya bahinzi bahinze, n’ubwo bo bavuga ko uwo bahinze ari utangwaho amafaranga menshi (515).

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe ubukungu, André Kamana, avuga ko kuba inganda zarabaye zibikiye umuceri abahinzi ari byo koko, akanasaba abahinzi kuba bihanganye bakagerwaho n’abawubagurira Leta yashyizeho.

Ati “Nibabe bihanganye. Niba bawubabikiye, uwo umucuruzi atazafata Leta izawufata yo ibishyure kuri ya mafaranga yashyizeho.”

Yongeraho ko uwo muceri Leta iri kugura izawifashisha muri school feeding. Ngo basanze aho kugira ngo umuceri wangirike n’umuturage ahombe kandi akeneye kwiteza imbere Leta yawufata igakemura ikibazo cy’abahinzi n’abanyeshuri bakazawurya aho kubagurira ku yandi masoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka