Huye: Barashakisha icyakorwa ngo ibibanza byo mu Cyarabu byubakwe

Hari abitegereza ukuntu ahitwa mu Cyarabu mu mujyi wa Huye hari amatongo ahamaze igihe, ugasanga bibaza bati “Kuki abafite ibibanza mu Cyarabu bananiwe kubyubaka batahabwa igihe hanyuma bakabyamburwa?”

Mu Cyarabu cya Huye hari ibibanza bigomba kubakwa hakabura ba nyirabyo
Mu Cyarabu cya Huye hari ibibanza bigomba kubakwa hakabura ba nyirabyo

Abavuga gutyo baba batekereza ko umuti ku matongo ari rwagati mu mujyi, ari uko ba nyiri ibibanza bananiwe kubyubaka bahabwa igihe ntarengwa cyo kuba bamaze kubaka cyangwa kugurisha ibibanza byabo, kuko igihe kibaye kirekire cyane.

Iki gitekerezo abahagarariye abikorera mu Karere ka Huye, banakigejeje ku Basenateri bagendereye ako karere kuva tariki ya 21 kugeza kuya 22 Nyakanga 2022.

Ni nyuma y’uko Francine Murekatete, uyobora koperative Ingenzi yubatse isoko mu mujyi i Huye, yari amaze kugaragaza ko bashatse kubaka isoko rya kabiri, ariko ubutoya bw’ikibanza babashije kugura bukababera imbogamizi, kuko icyo byegeranye na cyo bifuzaga babuze nyira cyo ngo bumvikane, bakigure.

Yagize ati “Urumva ba nyiri ibibanza ntunababona ngo mube mwakumvikana ku mafaranga wabishyura bakakiguha ugashyiramo ibikorwa by’iterambere. Twabonye turimo gukererwa, twiyemeza kubaka muri ikingiki twabonye.”

Meya Sebutege avuga ko inzu zirimo kuhazamurwa mu Cyarabu zitubakwa na ba nyiri ibibanza, ahubwo ababiguze
Meya Sebutege avuga ko inzu zirimo kuhazamurwa mu Cyarabu zitubakwa na ba nyiri ibibanza, ahubwo ababiguze

Ubundi bivugwa ko bitoroshye kugura ibyo bibanza kuko usanga abo abantu bibwira ko ari ibyabo atari bo, ahubwo ari nk’iby’ababyeyi babo bataba mu Rwanda, usanga banaca amafaranga y’umurengera.

Ibyinshi ariko ngo ni iby’abo abantu bita Abarabu, ubundi b’abanya Omani batuye mu Rwanda kera. Bigeze no kwemeranywa n’ubuyobozi bw’Akarere ko bagiye kubaka, icyo gihe bari banatanze ibishushanyo by’uko inyubako bateganya kubaka zizaba zimeze, ariko na n’ubu nta kirakorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko bamaze kumenya ba nyiri ibibanza, ariko ko kuganira na bo bigoranye kubera ko bose batari mu Rwanda.

Agira ati “No gufata icyemezo cyo gutanga ikibanza cy’umuntu mutaganiriye, hari igihe bishobora kuzagaragara ko wamurenganyije. Ni yo mpamvu inzego zishinzwe ububanyi n’amahanga zidufasha gukomeza kuganira, kugira ngo turebe ko imishinga yo kubaka yazagera aho igashyirwa mu bikorwa.”

Hagati aho ariko ubuyobozi bw’Akarere bukomeje ibiganiro n’abafite ubutaka bose mu mujyi, bubagaragariza ko bashobora kugira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’Akarere, byaba mu buryo bwo kubaka inzu zigezweho mu bibanza byabo, cyangwa se kubigurisha n’abashoboye kubaka.

Ingenzi bubatse iyi nzu ariko bifuzaga iyiruta babura ikibanza
Ingenzi bubatse iyi nzu ariko bifuzaga iyiruta babura ikibanza

Ubundi buryo bushoboka ngo ni ubwo kuba ufite ikibanza yagitanga ku bafite ubushobozi, uruhare rwe rukaba ari urw’ubutaka, hanyuma na we akazaba afite imigabane mu nyubako izubakwa.

Iyi nzira y’imishyikirano ngo ni na yo yatumye hari inzu zirimo kugenda zubakwa mu Cyarabu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka