Huye: Bababazwa no gutanga amafaranga y’umutekano kandi abanyerondo badakora

Abatuye ahitwa i Sovu mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, mu gace kahariwe inganda, binubira kuba batanga amafaranga yagenewe abanyerondo b’umwuga, nyamara bo bakaba batababona, kuko utewe n’abajura agatabaza, adashobora kubona abamutabara.

Bavuga ko iyo batewe n'abajura batabaza irondo ntibatabarwe kuko ridakora
Bavuga ko iyo batewe n’abajura batabaza irondo ntibatabarwe kuko ridakora

Abatuye muri ako gace bavuga ko n’ubwo batibuka neza igihe amarondo y’umwuga yagiriyeho, icyo bibuka ari uko yakoze neza nko mu gihe cy’amezi nk’atanu, hanyuma abitwa ko bayakora basigara bahembwa nyamara ntacyo bakoze.

Uwitwa Félicien Munyeshyaka utuye mu Mudugudu wa Kabagendera agira ati “Abanyerondo b’umwuga urebye ntabo. N’abariho tuzi usanga bibuka ko ari abanyerondo iyo bagiye guhembwa, ubundi bakongera bakajya biryamira. Ikiri imbere ni amafaranga, kandi birababaje.”

Olivier Kwizera baturanye ati “Twifuza ko hashyirwaho irondo ry’umwuga rikomeye, bakareka bariya batoragura usanga bari mu kabari basinze, umuturage witahiye nijoro bakamuhohotera”.

Ku kibazo cyo kumenya niba badakubita abaturage kuko baba baraye irondo, Kwizera asubiza agira ati “Barirara rimwe na rimwe. None se ko ushobora gutaha nka saa yine ukagera mu rugo nta muntu muhuye! Baba biryamiye, kandi ukwezi kwashira bagahembesha.”

Ikindi aba baturage baheraho bavuga ko abanyerondo batarirara, ngo ni uko hari abantu bamaze iminsi baterwa n’abajura, batabaza bakabura ubatabara.

Muri bo harimo n’uwari umukuru w’Umudugudu ngo watewe n’abajura mu masaa munani, yavuza induru abaturanyi ntibamutabare, yanitabaza umuyobozi w’akagari ndetse n’ukuriye inkeragutabara, hakabura umutabara.

Abamutabara ba mbere ngo bamugezeho mu masaa kumi, abajura bamaze kugenda, hanyuma guhera ubwo ahita yanga kongera kwishyuza amafaranga y’irondo, hanyuma ubuyobozi bumukuraho.

N’ubwo abamusimbuye ngo bakomeje kwishyuza amafaranga y’irondo, kuko buri rugo rwishyuzwa igihumbi (1000) buri kwezi, na n’ubu abaturage ngo babona nta kirahinduka.

Uwitwa Jean Claude Munanira wo mu Mudugudu wa Kigarama ati “Nk’ubu njye nari nabajije baje kunyishyuza amafaranga y’umutekano y’ukwa gatanu, mudugudu ambwira ko irondo ritagikora, bagiye kudushakira irindi. Ariko kugeza na n’ubu ntaryo nzi rirara.”

Ibi bituma Munanira yibaza icyo amafaranga bakomeje gutanga akoreshwa, n’ubwo atabyinubira kuko azi ko umutekano ari wo wa mbere.

Ati “Nibura iyaba twayatangaga, tukibwa bariraye, hanyuma twatabaza tukabona abadutabara. Ariko ntabo tubona.”

Ikibabaza abatuye muri ako gace kurushaho, ni uko n’ubwo binubira kuba nta marondo babona, utabashije gutanga amafaranga bivugwa ko yagenewe abayarara, abunganwa n’ubuyobozi kuva mu rukerera kugeza abe bayatanze, hanyuma abayabuze burundu na bo bakarekurwa ari uko batanze igihe bazayabonera.

Umwe mu baturage batishimye ati “Tuba twibaza ngo ayo mafaranga ajya hehe?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Vital Migabo, avuga ko iki kibazo barimo kugishakira umuti, kandi ko abaturage batazatinda kubona impinduka.

Ati “Twavuga ko twabikemuye, ariko tuzizera ko byakemutse neza ari uko uruhare rw’abaturage rubaye 100% mu gutanga insimburarondo cyangwa se kurirara, gutabara iyo induru ivuze, gutanga amakuru ku gihe, kandi bagahora bagenzura ko abanyerondo bafite ari inyangamugayo kuko bavuka mu baturage.”

Ubundi Abanyesovu bavuga ko bigeze kugira umutekano usesuye, ubwo polisi yigeze guhagurukira ubujura bwari bukabije. Aho ni mbere y’uko hashyirwaho abanyerondo b’umwuga.

Icyo gihe ngo basabye inteko y’abaturage kwiherera, buri wese akandika uwo akeka ko yaba ari umujura, hanyuma abahurijweho amajwi na benshi barafatwa barafungwa. N’aho bagiye bagarukira bazaga bariyemeje kutazasubira. Ako gahenge ngo bakagendeyeho igihe kinini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka