Huye: Akarere kashoye miliyoni 50Frw mu gutera inkunga imishinga y’urubyiruko n’iy’abagore

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uri kurangira bafashe miliyoni 50Frw ku misoro binjiza bakayashora mu gutera inkunga imishinga y’urubyiruko n’iy’abagore.

Bamwe mu rubyiruko bagaragaje imishinga bagezeho yahaye n'urundi rubyiruko akazi harimo abakora ifumbire y'imborera
Bamwe mu rubyiruko bagaragaje imishinga bagezeho yahaye n’urundi rubyiruko akazi harimo abakora ifumbire y’imborera

Yabitangarije urubyiruko rugera ku gihumbi rwo mu karere ayobora rwari ruteraniye mu nteko rusange isanzwe, tariki 29 Gicurasi 2024, harimo abagize inama y’igihugu y’urubyiruko guhera ku rwego rw’Imirenge, ndetse n’urubyiruko ruri mu yandi mahuriro y’urubyiruko.

Yagize ati “Twiyemeje ko buri mwaka tuzajya dushyigikira imishinga y’urubyiruko. Ku ntangiriro twatangije ikigega cya miriyoni 50 zifasha urubyiruko n’abagore muri uyu mwaka, ndetse n’uyu munsi tukaba dutangiza iyo gahunda ku mugaragaro, aho hari urubyiruko rugera ku 130 rwahawe inkunga y’amafaranga kugira ngo bashyire mu bikorwa imishinga batekereje.”

Yakomeje agira ati “Kimwe mu byagiye bigenderwaho mu gutanga izo nkunga ni uko uwatekereje umushinga yaha akazi nibura batatu b’urubyiruko nka we. Ni ukuvuga ngo tukaba tubonye uhanze akazi akanagatanga, ku buryo mu myaka 10 tuzabona impinduka zituruka muri iyi gahunda yo gushyigikira imishinga y’urubyiruko.”

Urubyiruko rubarirwa mu 1000 rwo mu Karere ka Huye rwitabiriye Inteko y'urubyiruko yateraniye muri Sitade Huye
Urubyiruko rubarirwa mu 1000 rwo mu Karere ka Huye rwitabiriye Inteko y’urubyiruko yateraniye muri Sitade Huye

Muri iyi gahunda, urubyiruko n’abagore bagaragaje imishinga ku giti cyabo batewemo inkunga y’amafaranga hagati y’ibihumbi 100Frw na 300Frw, naho abishyize hamwe nka koperative bemererwa hagati ya miriyoni ebyiri n’igice n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Kandi ubariyemo n’abagore, aya mafaranga yageze ku bagera kuri 259.

Meya Sebutege yaboneyeho guhamagarira n’abatarabona inkunga kuzakora imishinga kugira ngo mu mwaka w’ingengo y’imari utaha na bo bazayibone.

Minisitiri w’Urubyiruko Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, na we wari witabiriye iyi nama, yaboneyeho gushishikariza urubyiruko gutangira gukora imishinga bazahatanisha muri Youth Connect bakaba babona amafaranga yisumbuyeho, anabibutsa ko imishinga iba ifite amahirwe yo gutsinda ari itanga akazi ku rubyiruko hagati y’10 na 15.

Yagize ati “Mushaka mwatangira kwitegura kuva none, ndabizeza y’uko gutsinda ugahabwa igishoro guhera kuri miliyoni ebyiri, eshanu, makumyabiri, birashoboka, wateguye neza.”

Minisitiri w'Urubyiruko Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima (wambaye ishati y'umweru) na we yitabiriye inteko y'urubyiruko, i Huye
Minisitiri w’Urubyiruko Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima (wambaye ishati y’umweru) na we yitabiriye inteko y’urubyiruko, i Huye

Minisitiri Utumatwishima yaboneyeho no gushishikariza urubyiruko rwo mu Karere ka Huye kuzitabira amatora azaba tariki 15 Nyakanga 2024, anabasaba kuzitabira kumva imigabo n’imigambi y’abazaza kwiyamamaza bose, kugira ngo bazabashe gutora abazabagirira akamaro.

Ibarura rusange riheruka, ryagaragaje ko ku baturage ibihumbi 391 batuye mu Karere ka Huye, urubyiruko ari ibihumbi 94. Ryagaragaje kandi ko 34% by’urubyiruko rwashoje amasomo batagaragara ku isoko ry’umurimo.

Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’aka Karere bwiyemeje gukora ku misoro yinjizwa, bugashyigikira imishinga y’urubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka