Huye: AJPRODHO yatangiye igikorwa cyo kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo
Ishyirahamwe ry’urubyiruko ruharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (AJPRODHO) ryasoje amahugurwa y’iminsi ine yari agenewe ingo bagiye kuzajya bafatanya mu gufasha izindi ngo kubana neza, bakarwanya amakimbirane atuma abashakanye bahohoterana.
Christophe Muyoboke uhuza ibikorwa by’u muryango AJPRODHO mu turere twa Nyanza, Gisagara na Huye, avuga ko aya mahugurwa ari intangiriro y’igikorwa biyemeje cyo guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, barwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Ingo 20 (abagore n’abagabo) zahawe ayo mahugurwa yasojwe tariki 10/08/2012 zatoranyijwe mu mirenge yo mu karere ka Huye batangiye bakoreramo ari yo Tumba na Ngoma. Mu minsi iri imbere hazahugurwa n’abaturuka mu murenge wa Rusatira.
Iyi mirenge itatu yatoranyijwe kubera ko ari yo ibonekamo amakimbirane mu ngo kurusha iyindi mu karere ka Huye. Muyoboke yunzemo agira ati “undi Murenge ugaragaramo amakimbirane mu ngo cyane hano i Huye ni uwa Simbi, ariko umuryango witwa AMI uhakorera ibikorwa nk’ibyo turi gutangira”.
Muri aba bahuguwe hazatoranywamo abazajya bafatanya na AJPRODHO mu guhugura abaturage bo mu midugudu igize iyi mirenge yatoranyijwe, hibandwa cyane cyane ku rubyiruko. Bazajya bigishwa ibijyanye n’amakimbirane akunda kuboneka mu ngo, uko yirindwa ndetse n’ibijyanye n’uburenganzira bw’abashakanye.
Muyoboke avuga ko ibi byose AJPRODHO yabitekereje ihereye ko kera abantu bubakaga ingo ntibahore bakimbirana bitewe n’uko mbere yo gushyingirwa, abakiri batoya bahanwaga n’ababakuriye, ndetse bakanabafasha igihe bagize ibibazo byo kutumvikana.
Muri iki gihe abantu bubaka ingo nta wubanje kubanyuriramo uko bigenda, bamara kubaka bakaba ba nyamwigendaho, ntibagire ababagira inama.
Akomeza agira ati “Tuzajya tugira inama urubyiruko rugiye kurushinga, ndetse n’abubatse barangwa no guhora bakimbirana. Nitubona bitanga umusaruro mwiza, tuzagura ibikorwa byacu».
Mu bahawe amahugurwa harimo ababanye neza hakabamo n’abakunda gushyamirana ndetse bakanarwana. Mulisa Nasoro na Mukamusonera Dative ni bamwe mu bahuguwe babanye neza. Bavuga ko amahugurwa bamazemo iminsi ine yabunguye byinshi, by’umwihariko akaba yaratumye barushaho kumva ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari ikintu gikomeye mu migendekere myiza y’ubuzima bw’abashakanye.
Kanamugire Venuste na Nzamukunda Euphrasie bo basanzwe bazwi nk’abantu babanye nabi aho batuye i Runga mu murenge wa Tumba. Kanamugire avuga ko kubera intonganya n’imirwano ya buri munsi yari yafashe icyemezo cyo kuzatandukana n’umugore we, ariko ngo nyuma y’amahugurwa agiye kugerageza kubana neza n’umugore we.
Yabivuze muri aya magambo « tugiye guhinduka, dutange urugero rwiza, twigishe n’abandi ko amakimbirane mu rugo ntacyo amaze».
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|