Huye: Abayobozi b’amashami ya UN basuye ibikorwa by’urubyiruko

Abayobozi b’amashami 13 y’Umuryango w’Abibumbye (UN) akorera mu Rwanda, basuye ibikorwa bimwe na bimwe by’urubyiruko mu Karere ka Huye, ku wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2022.

Basuye urubyiruko rukora ifumbire n'amakaro mu myanda
Basuye urubyiruko rukora ifumbire n’amakaro mu myanda

Uru ruzinduko rwari rugamije kureba ibikorwa bifasha urubyiruko mu iterambere, kugira ngo barebe ibyo rwamaze kugeraho n’ibyo rukeneye gufashwamo, nk’uko byavuzwe na Maxwell Gomera, Umuhuzabikorwa w’agateganyo wa UN mu Rwanda.

Yagize ati "Ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi na Fondasiyo Norrsken ndetse na Fondasiyo Tony Elumelu, buri mwaka dutera inkunga urubyiruko rugera kuri 400 ruba rwagannye santere Norrsken. Tubafasha gukuza ibitekerezo byabo tukanabahuza n’ababafasha gukora imishinga."

Yakomeje agira ati “Ni na bwo buryo duteganya kuzajya dufashamo n’urubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu.”

Mu byo basuye muri IPRC Huye harimo na Laboratwari y'ubwubatsi
Mu byo basuye muri IPRC Huye harimo na Laboratwari y’ubwubatsi

Mu ho basuye harimo IPRC Huye, ahatunganyirizwa ibinyobwa biva mu bitoki, ahatunganyirizwa ikawa yo kunywa n’ahari urubyiruko rukora ifumbire n’amakaro mu myanda, rufite kampani yitwa Green Care Rwanda Ltd.

Uru rubyiruko rukora toni 400 z’ifumbire mu mwaka ivuye mu bishingwe bimenwa mu kimpoteri cya Huye, kandi rwanatangiye gukora amakaro rwifashishije umucanga n’amacupa ya pulasitiki na yo aba yajugunywe muri iki kimpoteri.

Rwishimira kuba rwaratewe inkunga y’amafaranga miliyoni esheshatu rukabasha kugura ibikoresho rwifashisha, harimo n’imashini yegeranya amashashi bakabasha kuyajyana mu nganda ziyakoramo andi mashashi bitabagoye.

Ifumbire ikorwa na Green Care Rwanda Ltd iba ifunze ku biro
Ifumbire ikorwa na Green Care Rwanda Ltd iba ifunze ku biro

Alain Christian Ruzindana, umwe mu bashinze iyi kampani agira ati “Inkunga baduhaye yadufashije kugura imashini itsindagira neza amashashi, ishobora kwegeranya n’ikibaro kinini kugira ngo kugitwara byorohe. Iyo twari dufite mbere yari ikoze mu biti, ntiyakoraga neza.”

Ntibyari bimenyerewe ko imiryango ishamikiye kuri UN imanukira rimwe, ikajya kureba ibikorwa bagiye bagiramo uruhare hirya no hino mu Rwanda, kimwe n’ibindi bashobora gufashamo, kuko ubundi buri wose warebaga ibyawo.

Uruzinduko nk’uru bagiriye i Huye biyemeje kuzajya barukora byibura kabiri mu mwaka, rukaba kimwe mu bikorwa bibahuza mu nama ngarukakwezi bagira.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye Ange Sebutege (iburyo), hamwe na Maxwell Gomera
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege (iburyo), hamwe na Maxwell Gomera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka