Huye: Abatuye mu Gahenerezo binubira gusenyerwa n’isuri ituruka ku kudafata amazi

Abatuye mu mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, barinubira gusenyerwa n’isuri ituruka ku kudafata amazi ku batuye ruguru yabo.

Aha hamanuka amazi menshi cyane iyo imvura yaguye ari nyinshi agasenyera abo hepfo
Aha hamanuka amazi menshi cyane iyo imvura yaguye ari nyinshi agasenyera abo hepfo

Umukuru w’uwo mudugudu w’Agahenerezo, Louise Niyonsaba, avuga kuri iki kibazo agira ati “Iyo imvura iguye, abaturage buri kanya baba bampamagara bavuga ngo ‘amazi araturembeje’ ‘amazi agiye kudusenyera’. Ariko mu by’ukuri, nanjye iyo imvura irimo igwa mba mbona amazi ateye ubwoba, mbona tutabihagurukiye yazatwara n’amazu”.

Abatuye mu duce tumanukiramo aya mazi usanga iyo imvura iguye aho kugama baba barwana na yo, bayashakira inzira kugira ngo atabasenyera.

Icyakora, hari abo aya mazi arusha imbaraga akanga akabasanga mu nzu. Béatrice Karuyonga ni umwe muri bo, kuri ubu we yagize umugisha w’uko umuhungu we yamufashije kubaka umuferege utuma amazi atakimwinjirira mu rugo, ariko ni nyuma y’uko amazi y’imvura yamusenyeye, ku buryo uwo muferege utarajyaho atifuzaga ko imvura igwa, n’ubwo ari umuhinzi.

Mbere gato y’uko yubakirwa uwo muferege yagize ati “Amazi y’imvura yansenyeye inzu yari nini. Iyo imvura ikubye nta mutekano mba mfite. Mba numva nanaryama ngahita mpfa. Imvura yanteye ubwoba”.

Umuturanyi we na we agira ati “Iyo amazi aje turwana twigizayo ibintu by’ingenzi kugira ngo tubashe gukoropa. Inyuma y’inzu ho hararidutse, nabaye nshyizeho imifuka irimo igitaka kuko nta bushobozi bwo kubaka n’amabuye mfite.”

Karuyonga we yarinze inzu ye, ariko abatuye munsi y’iwe na bo bazahura n’ikibazo nk’icyo yari afite umunsi haguye imvura nyinshi.

Abasenyerwa n’amazi bavuga ko aya mazi abaye menshi guhera mu myaka ine itanu ishize, ko icyo kibazo ntacyo bari bafite mbere. Batekereza ko ubuyobozi bwari bukwiye gushyira imbaraga mu gutegeka abantu gufata amazi, byanaba ngombwa hagakorwa ruhurura iyatwara.

Uwitwa Joseph agira ati “Muri 2015 dutura hano, amazi y’umuvu yari makeya, nta n’ikibazo yari ateye. Ariko uko abantu bakomeje kugenda batura kuri uyu musozi, amazi agenda aba menshi, ni ukuvuga ko imyubakire iri mu kajagari idafate amazi ari yo itera iki kibazo.”

Uwitwa Mariya amwunganira agira ati “Mbona abayobozi bakwiye kubishyiramo ingufu, bakagera kuri buri rugo bareba ko bose bafashe amazi, abatarayafashe bakabitegekwa. Rwose abantu bose bafashe amazi iki kibazo cyakemuka.”

Abantu bakomeje kwinubira amazi y’imvura arimo n’ava ku nzu z’abaturanyi, nyamara amabwiriza yo kubaka y’Akarere ka Huye asaba ko ugiye kubaka wese abihererwa icyangombwa ari uko yagaragaje uko azafata amazi.

Joseph ati “Nyuma yo gutanga icyangombwa nta gukurikira ko abantu bakoze ibyo bari biyemeje kubaho, nyamara ni cyo cyari gikwiye kuko amazi arahangayikishije.”

Ibyo bishimangirwa n’umukuru w’umudugudu unavuga ko n’ubwo ari we abasenyerwa n’amazi bahamagara, atakemura iki kibazo wenyine. Anavuga ko n’aho babashije kujya bakabasaba gufata amazi babyemera ariko ntibabikore, hakaba n’aho basanga babifite ariko ntacyo bimaze.

Ati “Hari aho usanga ikinogo cy’amazi ariko ugasanga amazi aca ku ruhande, bo bagasobanura ko aca ku ruhande ari ava ahandi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko ubona umuturanyi we atarafashe amazi, afite uburenganzira bwo kwegera ushinzwe imiturire akamufasha kubikemura.

Ati “Niba umuturanyi atafashe amazi kandi akubangamiye, ni uburenganzira bwawe kubigaragariza ushinzwe imiturire, akamutegeka kuyafata kandi akanabihanirwa.”

Jean Bosco Nshimiyimana, umwarimu wigisha amasomo ajyanye no kubungabunga ibidukikije mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti, PIASS, avuga ko gufata amazi yo ku nzu ndetse n’ayo mu mirima binafite umumaro wo kurinda imigezi n’inzuzi ndetse n’ibiyaga.

Umwanda uturuka imusozi ugakwirakwizwa n'amazi y'isuri
Umwanda uturuka imusozi ugakwirakwizwa n’amazi y’isuri

Impamvu ni uko ngo isuri ituma amafumbire yari yashyizwe mu mirima ajya gukuza ibyatsi birimo, rimwe na rimwe bikagira ingaruka ku bidukikije. Urugero rwa bugufi ngo ni icyatsi cy’amarebe gikura, kigatuma ibindi binyabuzima bipfa.

Ikindi kandi, ngo isuri ishobora no kumanukana imyanda yari imusozi, ikaba yajya mu mazi, mu bimera cyangwa ikaribwa n’ibindi binyabuzima byazatera indwara abantu igihe babiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka