Huye: Abatuye mu Gahenerezo bashinja WASAC kubafungira amazi
Mu isantere y’Agahenerezo iherereye mu Kagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, hari abatuye mu gace WASAC yafunzemo amazi bifuza ko yakemura ibibazo bihari vuba ikabarekurira amazi kuko bamaze kurambirwa kutagira amazi yo kwifashisha.

Abataka gufungirwa amazi ni abatuye mu gace ko munsi y’umuhanda, bavuga ko ubusanzwe batajyaga bayabura kuva bayagezwaho mu myaka y’ 1997, bakaba kandi barayagejejweho babigizemo uruhare kuko urebye ari bo bishakiye abacukura umuyoboro uyabazanira, bakishyura n’ibikoresho byifashishijwe mu kuyabegereza.
Aba bantu ariko baturanye na Motel Urwuri yo kuva yatangira gukora yakoreshaga amazi yikuriye ku iriba, yagiye inahaho abantu amatiyo yayo yanyurijwe mu masambu.
Motel Urwuri yiyegereza amazi yakuye ku isoko, yari yanagejeje amazi hepfo mu gasantere, ihafungura ivomero inateganya kuhashyira ikinamaba cyo koza ibinyabiziga. Icyakora iby’ikinamba ntiyabyemerewe, ihita inafunga ivomero yari yashyizeho.
Ubwo kaburimbo yo mu muhanda Huye-Kitabi yavugururwaga, hafi y’ahahoze ivomero rya Motel Urwuri haturitse amazi, abantu bazana uruhombo barayafata, batangira kuzajya bayifashisha.
Bo bibwiraga ko bavoma ya yandi y’isoko y’Urwuri cyangwa indi soko yaba yaraturitse hafi aho, ariko ntibyari byo. N’ikimenyimenyi aho WASAC yafungiye amazi yajyaga muri za ngo zo munsi y’umuhanda, na yo yarakamye.
Abari basanzwe bifashisha amazi ya WASAC muri kariya gace bifuza ko bayafungurirwa kuko ukwezi kose batavoma ari kurekure.
Abavomaga kuri rwa ruhombo na bo, barimo abahaturiye, barifuza ko byibura WASAC yabashyiriraho akazu k’amazi, kugira ngo bajye babasha kuvoma hafi.
Umubyeyi umwe yagize ati “N’iyo batubwira ngo tuyagure twayagura, kubera ko aho tuvoma ni ku iriba riri mu ishyamba, kandi ntitwabasha kujyayo nijoro. Saa mbiri z‘ijoro umuntu yaburaga amazi akitabaza hano. Uwadushyiriraho kwishyura n’amafaranga 20 twayishyura.”
Abahogerezaga amagare na za moto bakabona amaramuko kimwe n’abagenzi bahanyuraga bakahanywa amazi, bo bifuza ko basubirizwaho amazi y’isoko yo mu Rwuri, kuko ngo ari yo yabafasha.
Umwe ati “Utambutse hano yabonaga amazi yo kwinywera, none twarayabuze.”
Undi ati “Ni yo yatumaga tubona akazi. Akagare cyangwa moto yazaga tukoza, ukabona 500 yo kurya.”
Undi na we ati “Twebwe twaturukaga iwacu mu giturage, wagera hano ugakaraba ukajya mu mujyi usa neza. Aho bayafungiye uratunguka mu mujyi bati uyu muntu aturutse mu cyaro!”
Ku Urwuri Motel na ho, barinubira kuba barafungiwe amazi, bakibaza impamvu babikorewe batabanje kugishwa inama nyamara amazi yabo ntaho ahuriye na WASAC, nk’uko Théoneste Nshimyumuremyi uhakorera kuri ubu abishimangira.
Agira ati “Hari nk’amazu dufite atageramo ayo mazi bitewe n’uko nta pression afite. Iyaba ari aya WASAC yakabaye agera hose kuko yo aba afite pression. Ayacu ntayo afite, n’ikimenyimenyi iyo hari itiyo icitse ameneka nk’aho waba uri kumena amazi yo mu ijerekani. Yo ntatumbagira nk’aya WASAC.”
Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Huye, Richard Bwanakweli, avuga ko urebye amazi yaturikiye muri kaburimbo, bakaba barasabwe gukemura ikibazo batayikozeho. Ngo bamaze kwegeranya ibya ngombwa byose, ku buryo bitarenze tariki ya 18 Nzeri 2024 abakupiwe amazi bayasubizwa.
Naho ku bijyanye n’uko baba barafunze amazi ya Motel Urwuri, ngo ntabwo ari byo.
Ati “Ayo mazi yaho narahageze, ndababaza nti ese aturuka hehe, bati ni isoko. Isoko rero ntituzi aho ituruka n’aho inyura. Wajya kuyafunga utazi ibyaho? Byashoboka ko ari ikibazo tekinike bagize tuhavuye, bakagira ngo wenda ni twebwe twabikoze, ariko ntabwo ari twebwe rwose.”
Naho ku bijyanye no gushyira akazu k’amazi ahahoze uruhombo rwazagamo amazi, ngo babikora ari uko babisabwe n’ubuyobozi bwaba bwagaragaje ko bikwiye, kuko n’utwo basanganywe tubahombya.
Icyo bifuza ngo ni uko abantu muri rusange bafata amazi mu ngo zabo, kubera ko ayo mu ngo ari yo babasha gukurikirana mu buryo bworoshye. Amavomero ashyirwa aho babona ko abahatuye nta bushobozi bwo kuyigereza mu ngo bafite.
Ohereza igitekerezo
|