Huye: Abatuye i Rwaniro bifuza ko bose umuriro w’amashanyarazi wabageraho

Nyuma y’uko Umurenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye na wo wagejejwemo amashanyarazi, abahatuye bibaza igihe uzagerera byibura mu dusantere tw’ubucuruzi, kuko ubu umaze kugezwa ku ngo 3% gusa.

I Rwaniro amashayanrazi amaze kugezwa ku ngo 177 ku 5888 zihari
I Rwaniro amashayanrazi amaze kugezwa ku ngo 177 ku 5888 zihari

Nk’abakorera mu Gasantere ka Gashoba gaherereye mu Mudugudu wa Karugumya mu Kagari ka Shyunga, usanga bameze nk’abarambiwe, bibaza igihe na bo amashanyarazi azabagereraho, nyuma yo kubona ko yagejejwe ku murenge, cyane ko babona azababera urufunguzo rw’iterambere.

Uwiitwa Domitille Mukamanzi agira ati “Umuriro uri i Rwaniro ku Murenge gusa. Twebwe mu tundi tugari nturatugeraho. Nyamara turawifuza cyane kuko waje nk’uriya wogosha byamufasha, kandi n’abandi baziraho.”

Avuga kandi ko hari abadamu bari mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bajya batekereza ku byo bakora bibateza imbere, bakazitirwa n’uko aho batuye nta mashanyarazi nta n’amazi meza birahagezwa.

Yungamo ati “Ncuruza amata n’icyayi, ariko mbonye umuriro nakwagura ibikorwa, urugero nko kogosha, gusharija amaterefone, nabona ubushobozi nkagura televiziyo n’ibindi”.

Augustin Niyonkuru wogoshera muri aka gasantere na we avuga ko yifashisha amashayanyarazi y’imirasire y’izuba yabashije kwigondera, ariko ko umuriro amuha amubashisha kogosha abantu 15 gusa, ubundi agataha.

Ati “Mfite umuriro nshobora kogosha abantu nka 40. Urabona duturanye n’ikigo cy’amashuri, igihe abanyeshuri baraje imisatsi, ni jyewe nkora muri iyi karitsiye njyenyine. Ariko kubera umuriro mukeya, bajya no mu yandi masantere, icyashara kikancika”.

Niyonkuru anavuga ko baramutse bagejejweho amashanyarazi hari n’ibindi bikorwa by’iterambere bageraho, urugero nk’imashini zisya amasaka n’imyumbati, ikoranabuhanga na papeteri bakwifashisha mu gufotoza impapuro ndetse no gucapa.

Ati “Dufotoza mu Rugarama cyangwa i Rusatira. I Rwaniro ku Murenge na ho nabonye barahazanye agafotokopiyeze gaciriritse aho umuriro uhagereye. Ariko iyo ukeneye ibintu bihambaye bya papeteri ujya mu Rugarama. Ku igare mpakoresha iminota 40 mu kugenda, n’iminota 40 mu kugaruka.”

Abatuye mu Gasantere ka Gashoba bifuza amashanyarazi
Abatuye mu Gasantere ka Gashoba bifuza amashanyarazi

Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Huye, Omar Kayibanda, avuga ko bari kwegeranya ubushobozi bwo gukwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Huye, kandi ko Rwaniro, nk’umurenge wagejejwemo amashanyarazi nyuma y’ahandi (yahagejejwe muri 2020), akaba ataranakwirakwizwa hose, ari ho bazabanza muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Ati “Ibikoresho byatangiye kuboneka, ariko Rwaniro ni yo tuzaheraho kuko iri hasi mu mibare.”

Ku ngo 5,888 ziri mu Murenge wa Rwaniro, amashanyarazi amaze kugezwa kuri 177. Na ho mu Karere ka Huye kose, amashanyarazi asanzwe amaze kugezwa ku baturage 42,5% mu gihe ay’imirasire y’izuba amaze kugezwa kuri 16.2%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka