Huye: Abatuye i Cyarwa barifuza gukizwa imbwa zibarira amatungo

Abatuye i Cyarwa mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bavuga ko hagaragara imbwa nyinshi zizerera ku buryo zijya zinanyuzamo zikabarira amatungo, bityo bakifuza kuzikizwa.

Jean de Dieu Habiyaremye utuye mu Mudugudu w’Agasharu, avuga ko mu byumweru bibiri bishize zamwiciye ingurube yari yasize aziritse mu rugo. N’ubwo atazibonye ziyica, ngo yitegereje uko yapfuye, anazirikana ko muri ako gace haboneka imbwa nyinshi zizerera, yahise yumva ko ari zo, agira ati “Hagiye hari imbwa zinyanyagiye ukuntu.”

Iby’uko i Cyarwa hari imbwa nyinshi binemezwa n’abandi bahatuye, usanga bagira bati “Imbwa turazifite nyinshi cyane zizerera pe!”

Undi na we ati “Duherutse gutaha mu masaa tanu z’ijoro duhura n’izirenga 30 mu muhanda. Ntaho kunyura hari hahari, twararetse zirabanza ziratambuka.”

Umukuru w’Umudugudu w’Agasharu, Damascène Bisengimana, na we yemeza ko imbwa zigaragara muri ako gace ziteye inkeke, kuko zibangiriza.

Ati “Hari aho zariye inkwavu mu minsi yashize. Ba nyirazo barazishyuye bahita banica za mbwa. Hari n’aho zariye ingurube, ariko bo ntibigeze bavuga ko batewe kuko basanze zaziriye.”

Bimenyimana anavuga ko mu mezi abiri ashize hari n’abana babiri izo mbwa zizerera zariye. Icyakora ba nyirazo ngo barabavuje.

Ati “Uretse ko nyine ari bya bindi by’uko ushobora kuvuga uti imbwa ni iyo kwa kanaka, akariha yigononwa avuga ko imbwa iba iwe ariko atari iye. Mbese usanga bitana ba mwana bavuga ko atari izabo.”

Akomeza agira ati “Urumva abazicirira bazorora mu buryo butemewe. Bazicirira mu buryo bwa kera, ugasanga atari ya mbwa izirikwa ngo irinde urugo. Ni imbwa barekura zikirirwa zizerera. Icyadufasha ni uko bazitega, n’uwayiciririye ntabashe kuyorora uko bikwiye akayibura, kuko zangiza byinshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iby’izo mbwa zangiriza abatuye i Cyarwa batigeze bumva ababivuga, ariko ko bigaragaye ko zihari koko hashakwa uko zikurwa mu nzira.

Umukuru w’Umudugudu w’Agasharu avuga ko hashize igihe iki kibazo cy’imbwa kivugwa iwabo, kandi ko mu mezi nk’atatu ashize higeze kwemezwa ko zicwa, ariko bibaka bitarabaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka