Huye: Abaturage bituye ineza uwahoze ku rugerero
Urubyiruko n’abaturage bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, batangiye kubakira Ruzigamanzi Deo warwanye urugamba rwo kubohora igihugu.
Icyo gikorwa bagitangije tariki 3 Nyakanga 2018, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 24 u Rwanda rubohowe n’izari ingabo za RPF Inkotanyi.
Intego ni uko impeshyi izasiga iyo nzu, kimwe n’izindi zirimo kubakirwa abatishoboye bo mu Karere ka Huye mu buryo bw’umuganda, zuzuye.
Ruzigamanzi Deo umaze imyaka 20 atuye mu Kagari k’Icyeru, aba mu nzu yatijwe n’umuturanyi w’umugiraneza. Avuga ko uretse kuba nta bushobozi bwo kwiyubakira inzu ye bwite afite, ngo ntiyanashobora kwikodeshereza inzu.
Ubu aba mu nzu y’intizanyo abanamo n’umugore we n’abana babiri kandi nta wundi muryango bafite. Yageze muri ako gace aturutse hanze y’u Rwanda, ubwo ingabo za FPR-Inkotanyi zari zishoje urugamba rwo kubohora igihugu.
Agira ati “Turya ari uko nabonye ikiraka, cyaba icyo kumesa cyangwa guhinga. Hari n’igihe ntambuka nkumva ngiye kwikubita hasi kubera imiruho no kubura ibyo kurya bihagije.”
Umugore we yungamo ati “Iyo mbonye icyo kurya mbura agasabune, nkabura ikayi y’umwana. Umugabo wanjye na we ntashoboye. Nkabona ni ibibazo, nkabura n’uwadutera n’inkunga. Hari igihe numva nanasara.”
Mu kugerageza gushakisha imibereho, Ruzigamanzi yagiye asaba kuba yakwiga umwuga mu gihe habaga habonetse abigisha imyuga ingabo zavuye ku rugerero. Ariko we ntiyigeze yemererwa kwiga kubera ko atazi gusoma no kwandika.
Ati “Rwabuye higisha JAICA, nta gihe ntagiyeyo ariko bakanyangira ngo sinabasha gutsinda ikizamini kuko ntazi gusoma no kwandika. Iyo banyemerera nari kwiga ubudozi, bukagira icyo bumarira.”
Uretse ubudozi yashatse kwiga akabiburira uburyo, atekereza ko n’uwamwigisha gusudira yabishobora. Kandi na none ngo uretse imyuga, ngo n’uwamubonera n’akandi kazi kadasaba ingufu nyinshi yagakora.
Mukeshimana(umugore we) na we avuga ko abonye uko yiga umwuga nk’uw’ubudozi yawiga akabasha kwitungira urugo. Gusa na none ngo yagira ikibazo cy’uko abo yasize mu rugo babaho atabashije kujya kubacira inshuro.
Bari bamaze iminsi babunza imitima bibaza aho bazaba inzu babamo imaze kugurishwa, bitewe n’uko hari abantu ngo bamaze igihe baza kuyisura bashaka kuyigura.
Kuri bo,iyo nzu bari kubakirwa n’umuganda ngo ni intangiriro yo gutangira kugira ubuzima bwisumbuye ku bwo bari basanganywe.
Ku cyifuzo cyo kuba babona akazi cyangwa bagafashwa kwiga umwuga wazabagirira akamaro, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko hazarebwa icyo bafashwa.
Ati “Ikibazo cya mbere Ruzigamanzi yari afite ni icy’icumbi. Mu bikorwa bitanga imirimo ku batishoboye na we tuzajya tumuhamo umurimo.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|