Huye: Abantu 21 bafashwe basengera ahatemewe

Mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, haraye hafashwe abantu 21 bari mu rugo rw’umuturage, bisobanura bavuga ko basengeraga umwana urwaye.

Bafashwe basengera ahatemewe
Bafashwe basengera ahatemewe

Basengeraga mu rugo rw’uwitwa Vuguziga w’imyaka 52 utuye mu Mudugudu wa Nyamata, mu Kagari ka Rango A. Bari biganjemo urubyiruko rusengera mu Bagatolika, muri EAR no muri ADEPR.

Vuguziga usanzwe asengera mu idini ry’Abagatulika, avuga ko ubundi yari yatumyeho abantu 2, hanyuma bagenda babwira abandi, yisanga buzuye urugo, maze abura uko abirukana kandi ari we wari wabatumiye. Icyakora ngo yabasabye gusenga batazamura ijwi cyane, kugira ngo batabuza abaturanyi gusinzira.

Ubundi ngo yabatumiye mu masaa tatu za nijoro, kubera umwana we w’imyaka umunani umaze amezi atandatu afashwe n’indwara yo kwitura hasi, akaba yabonaga arembye.

Agira ati "Umwana wanjye yafashwe yitura hasi akazana n’urufuro, ariko kwa muganga ntabwo babashije kumuvura. Mbere yituraga hasi bikanyuzamo bikamuha agahenge, ariko iri joro byari byanze kurekera aho. Bikubitiyeho ko hari umwana w’umuturanyi na we wari wafashwe nk’uwanjye uherutse gupfa, nagize ubwoba ni ko gutumaho abamusengera."

Ngo bahereye mu masaa tatu basenga bagera saa sita umwana yorohewe, nuko mu gihe baryamye bumva abanyerondo baraje, barabatwara.

Vuguziga ubu ngo ntazi uko umwana we amerewe, yanabuze uko asubira mu rugo kumureba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Fidèle Ngabo, avuga ko abafashwe barenze ku mabwiriza menshi yo kwirinda ikwirakwira ry’indwara ya Coronavirus, harimo kugenda mu masaha atemewe ubundi bitangirwa amande y’amafaranga 5000, kudahana intera na byo bitangirwa amande y’amafaranga 5000, ndetse no guteranira ahatemewe bitangirwa amande y’amafaranga ibihumbi 25 ku witabiriye, n’ibihumbi 200 ku watanze ubutumire.

Ikosa riciribwa amande menshi ari na ryo baza guhanirwa, ni iryo guteranira ahatemewe nk’uko bisobanurwa na Gitifu Ngabo, hakiyongeraho n’amafaranga ibihumbi 10 byo gupimwa Coronavirus ngo harebwe niba nta wayanduje abo bari kumwe.

Vuguziga avuga ko ayo mafaranga atayabona, hanyuma agatakamba asaba kubabarirwa kuko ngo yabitewe n’ubwoba bwo gupfusha umwana we, kandi ngo ntazabisubira.

Uwo yitabaje mbere na we atakamba agira ati "Rwose ni ikosa twakoze, kandi turaryemera tukanarisabira imbabazi. Ibihumbi 35 rwose ntaho nabikura".

Gitifu Ngabo avuga ko ubusanzwe abatuye mu Murenge ayobora bafatirwaga mu makosa yo kutambara agapfukamunwa, kukambara nabi no kurenza igihe cyo gutaha. Ngo ni ubwa mbere hafashwe abateranye basenga.

Aboneraho kubasaba kwirinda kurenga ku mabwiriza bahabwa kuko ari byo bizababashisha kwirinda indwara Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka