Huye: Abakomoka i Nyaruguru batujwe i Bukomeye bavuga ko bahawe inzu nto

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe mu Mudugudu wa Taba uherereye mu Kagari ka Bukomeye, mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bishimira kuba na bo barahawe aho kuba, ariko na none hari ibitarabanyuze.

Bavuga ko ahashyizwe ibigega hari hakwiye gushyirwa icyumba bityo bagatura mu nzu zifite nibura ibyumba bibiri n'akandi gato
Bavuga ko ahashyizwe ibigega hari hakwiye gushyirwa icyumba bityo bagatura mu nzu zifite nibura ibyumba bibiri n’akandi gato

Mu bitarabanyuze harimo kuba inzu batujwemo ngo ari ntoya cyane kuko zigizwe n’uruganiriro hamwe n’icyumba kinini n’akumba gato, hanze hakaba hari igikoni, ubwiherero, n’ikigega cy’amazi.

Usanga bagira bati “Ni inzu y’akumba n’akandi kangana urwara, n’agasalo. Nta bwogero tugira. Tuvuge ufite abana b’abahungu batatu n’abakobwa babiri, bose urabaraza muri salo. Habaye nk’ikibazo umuntu akitaba Imana, abavandimwe bagutabaye urabashyira hehe? Iyo uvuze bavuga ko Abanyarwanda tudashima. Ubu ni ukudashima koko?”

Ibigega by’amazi bahawe na byo nyuma y’imyaka ibiri gusa birava, hakaba na bibiri byamaze gusandara.

Umudugudu batujwemo urimo inzu nziza, ariko ngo ni nto
Umudugudu batujwemo urimo inzu nziza, ariko ngo ni nto

Umwe mu babyeyi wari ufite ikigega cyasandaye ati “Nta minsi yashize baduhaye izi nzu, nagiye kubona mbona ikigega kiravuye. Noneho baraza baraduhomera. Cyongeye gishwanyuka. Nari nagiye mu Irango, nje umwana arambwira ati cyari kimpitanye. Cyaraturitse abantu barikanga.”

Umukobwa we agaragaza ibigega by’abaturanyi bo bamaze igihe bubakiwe, kuko bo aho batuye bahamaze imyaka ibiri, ati “Nturuzi hano hepfo? Ibigega byaho bimaze imyaka umunani, kandi biracyari bizima. Ariko ibi bimaze imyaka ibiri biraturika ukagira ngo ni isasu rivuze.”

Banavuga ko n’abahawe isoko ryo kubashyirira bimwe mu bikoresho mu nzu nk’ibitanda n’intebe na bo byabaye nko kubikiza, kuko ibyo babahaye bidakomeye.

Umwe mu bahatuye wasohoye igitanda hanze hamwe n’isaso yacyo bigaragara ko idakomeye kuko igizwe n’utubaho tw’utunyafu ati “Umunsi twinjira mu nzu, wajyaga gusasa ngo urambikeho matora, umwana ugiye gusasa agahita agwamo hasi. Noneho cyacika, ugahita ugikuraho, ugasasa hasi.”

Amashanyarazi y’imirasire y’izuba babahanye n’inzu na yo urebye ntibayishimiye kuko uretse kuba amenshi yaramaze gupfa, ngo ntanatuma babasha gucomeka radiyo cyangwa terevisiyo ngo babe bakurikirana amakuru. Bifuza amashanyarazi asanzwe yo ku mirongo migari.

Mbere y’uko abarokotse Jenoside bakomoka i Nyaruguru batuzwa muri uriya mududugudu, basabwe kenshi gusubira iwabo ngo babe ari ho bafashirizwa, ariko bo babyanga bavuga ko batakongera gutura aho bahemukiwe, banasaba ko bafashirizwa aho bari kuko Umunyarwanda yemerewe gutura aho ashatse mu gihugu.

Kuri bo kuba barahawe inzu ntoya cyane ndetse n’ibikoresho bitaramba ni nko kubahima bituma usanga hari abagira bati “Nyaruguru kuko yari yarabuze aho ijya, barayoye barajugunya.”

Abandi na bo bati “Ibyo naboneye hano, nta handi nabibonye. Birutwa n’uko bari kuba baranabiretse!”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko abatuye muri uriya mudugudu bahamaze imyaka ibiri, ko inzu bahawe ari izabo, n’ibikoresho bahawe bikaba ari ibyabo bityo bakaba bakwiye kubibungabunga.

Agira ati “Ibyangiritse bagomba kumva ko bakwiye kubisimbuza kuko ari ibyabo. Hanyuma abadafite ubushobozi, muri gahunda yo kubafasha kwikura mu bukene tukabahuza n’amahirwe ahari.”

Yongeraho ko uwahawe isoko ryo kubakira abatishoboye aba yaratanze garanti yo gukosora amakosa yagaragara mu gihe cy’umwaka umwe, bityo ko ntacyo babaza nyuma y’imyaka ibiri.

Hari n'ibitanda bahanywe n'inzu bavuga ko batigeze babiraraho kuko byahise bicika, babisohora hanze
Hari n’ibitanda bahanywe n’inzu bavuga ko batigeze babiraraho kuko byahise bicika, babisohora hanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka