Huye: Abagore bifuza guhabwa amahugurwa n’igishoro kugira ngo biteze imbere

Abagore bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, batekereza ko baramutse bahuguwe ku gukora ibibateza imbere bakanahabwa igishoro, batera imbere.

Abagore b'i Kigoma bati dukeneye amahugurwa atwongerera ubumenyi
Abagore b’i Kigoma bati dukeneye amahugurwa atwongerera ubumenyi

Banabigaragaje mu ndirimbo n’imbyino beretse abari bitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, wabereye iwabo tariki 15 Ukwakira 2022.

Ibango ry’indirimbo imwe mu zigaragaza ubufasha bifuza mu iterambere rigira riti “Dukeneye amahugurwa atwongerera ubumenyi, bizadufasha kunoza imirimo dukora, abagore bo mu cyaro tuzabe intangarugero mu bukungu.”

Ku bijyanye n’ibyo bifuza guhugurwamo, Dative Nyirahabimana yagize ati “Buriya baduhugura ku gukoresha imari neza, ni ukuvuga gucunga umutungo. Twebwe abagore bo mu cyaro umutungo wose tubonye tuwushyira mu by’urugo gusa, hakaba n’ayo dupfusha ubusa, bigatuma tudatera imbere.”

Abagore b'i Kigoma bari bakereye umunsi wabo
Abagore b’i Kigoma bari bakereye umunsi wabo

Janvière Nyirandikumana w’i Gishihe na we ati “Ikintu njyewe ubwanjye mbona nahugurwaho kikanteza imbere, ni uko twagirwa inama ku kuntu nk’igihe umuntu abonye ibihumbi bitanu yabishora, bikunguka.”

Icyakora, hari n’abavuga ko igikomeye babura ari igishoro. Uwitwa Murekatete ati “Buriya kwitekerereza biratugora, ariko n’iyo dutekereje agashoro kakaba gakeya, ukabona umuntu abuze uko yifata. Rero baduhugura bakatwigisha kwitekerereza, ariko bakadufasha no kubona igishoro.”

Espérance Mukankaka na we ati “Badushyiriraho ikigega cy’abamama kugira ngo twiteze imbere”.

Minisitiri Bayisenge ati icya mbere ni ubushake bwo gukora
Minisitiri Bayisenge ati icya mbere ni ubushake bwo gukora

Abwiwe ko bene icyo kigega gihari, kandi cyitwa BDF, yagize ati “Erega mu cyaro ntiturabisobanukirwa! Nk’ubu njyewe mu Mudugudu wanjye mba numva twashaka umushinga twakora hanyuma tukaka inkunga, ariko ntiturasobanukirwa uburyo byanyuramo.”

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge, yabwiye abagore b’i Kigoma ko igifasha mu iterambere cya mbere ari ukwiyumvamo ko ushoboye.

Yagize ati “Buriya n’uwaguha n’igishoro cya miliyoni 10 cyangwa 100, wowe ubwawe utiyumvamo ko wifitemo igisubizo cy’ibibazo mbere na mbere, ntacyo yakumarira. Icya mbere ni ubushake bwo kumva ko ushaka gukora, ubundi hakabaho gushyigikirwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka