Huye: Abagize FPR barakora ibikorwa bifitiye Abanyarwanda inyungu
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Huye biyemeje gukora ibikorwa bifitiye Abanyarwanda inyungu, mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umaze ushinzwe. Iyi sabukuru iteganyijwe kuzizihizwa tariki 15/12/2012.
Muri rusange, ibikorwa bitegura isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango FPR-Inkotanyi ni ibiganisha ku miyoborere myiza, ubukungu, iterambere no kwihesha agaciro by’Abanyarwanda. Hazibandwa ku kuremera no kuzamura imibereho y’Abanyarwanda batishoboye ndetse no kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Madamu Mitali Beata wari uhagarariye umukuru w’umuryango FPR mu Karere ka Huye yavuze ko iki gihe barimo ari icyo kwiha intego, buri munyamuryango akamenya aho avuye, aho ageze n’aho agana atekereza ku iterambere ry’igihugu cye.
Yagize ati “Mu by’ukuri tuzi ko akarere kacu ka Huye abaturage bamaze kumenya gukora, kwihangira imirimo. Twumva rero muri iyi sabukuru y’imyaka 25 ari ukureba ngo umunyamuryango avuye he? ageze he? ndetse arifuza kugera hehe? Akagira intego na we y’icyerekezo cy’aho ashaka kwerekera kandi agendeye ku cyerekezo cy’igihugu”.
Hon. Kayitare Innocent, yashishikarije abari bahari kwihesha agaciro bakora ibikorwa bifitiye inyungu igihugu n’Abanyarwanda. Kuri we kandi, ngo kwihesha agaciro ni ugukora ikintu ukumva ko ugikora gifitiye inyungu igihugu cyose.
Yunzemo agira ati “igihe ni iki kugira ngo abanyamuryango bacu batwereke ko iwabo ibikorwa by’umuryango ari ibintu bifashe atari ibintu byo guhimba, cyane cyane tureba inyungu z’igihugu cyacu kugira ngo buri muturarwanda wese agere ku mibereho myiza”.
Ku ikubitiro, tariki 11/08/2012, hatangiye ibikorwa byo korozanya amatungo maremare n’amagufi, gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza, kurwanya nyakatsi yo ku buriri no kwubakira abatishoboye.
Buri munyamuryango wese rero arasabwa kwitabira ibikorwa byose birebana n’itegurwa ry’iyi sabukuru.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|