Huye: Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakeneye imashini ziboha imyenda

Perezida wa Koperative ‘Nyereka Ibiganza’ yibumbiyemo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bo mu Karere ka Huye, Felix Karangwa, avuga ko bifuza ubufasha burimo n’ubushobozi bwo kugura imashini ziboha.

Imashini bafite zagiye zipfa kubera kwigishirizwaho abatumva. Ngo ni na nkeya kuko zigishirizwaho zikanakoreshwa akazi
Imashini bafite zagiye zipfa kubera kwigishirizwaho abatumva. Ngo ni na nkeya kuko zigishirizwaho zikanakoreshwa akazi

Felix Karangwa ni we wenyine muri iyi koperative ubasha kuvugana n’abatumva ururimi rw’amarenga, kuko nubwo atumva, asoma ku munwa ibyo umuntu ari kumubwira akabasha kumusubiza bimugoye ariko mu buryo bwumvikana, asobanura ko bafite ubushobozi bwo kuboha imipira yifashishwa n’abanyeshuri ndetse n’iyo abantu barimbana, za furari, amashale n’ibindi.

Ariko ngo bafite imbogamizi y’uko batabona ibyashara bihagije kuko nta bushobozi bwo kwamamaza ubwabo bafite, biturutse ku kuba abantu muri rusange batazi ururimi rw’amarenga.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu badashaka abo bakorana babasha kumva no kuvuga bajya babafasha, avuga ko hari abo bagiye bakorana babanje kubigisha, bamara kubimenya neza bakigendera.

Baboha za foulards
Baboha za foulards

Ngo hari n’uwigeze kubashakira isoko rinini i Burundi, baboha imipira myinshi kandi myiza, agenda avuga ko agiye kuyibagurishiriza ntiyagaruka.

Ibi byose ngo byagiye bibaca intege ku buryo basigaye babohera ibigo bikeya gusa, ariko ngo n’ubwo babona amasoko ahagije ntibabasha kuyabohera kuko basigaranye imashini eshatu gusa, na zo zidakora neza kuko zagiye zipfa kubera kuzigishirizaho abatumva.

Agira ati “Imashini eshatu ziboha n’imwe idoda dufite tuzifashisha twigisha tunaboha, bigatuma zipfa vuba. Byibura uwaduha esheshatu nshyashya ziboha imipira, n’izindi enye zidoda, byadufasha gutangira bundi bushya, hanyuma tukazagenda dutera imbere. Izo dusanganywe ni zo twajya twifashisha mu kwigisha.”

Ubundi iyi koperative itangira muri 2012 yari igizwe n’abanyamuryango 20, ariko ubu bagenda biyongera, ari na yo mpamvu bakeneye ibikoresho byinshi kurusha.

Muri iyi minsi, ku bufasha bw’Umuryango nyarwanda w’abagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bari biyemeje kwigisha ururimi rw’amarenga abana 25 batumva batanavuga batabashije kugera mu ishuri, ariko batanze itangazo haza 60. Aba bose ni abanyamuryango bashyashya bagenda bunguka.

Karangwa anavuga ko batangije ishuri ryigisha ururimi rw’amarenga, aho bigisha ababagannye mu gihe cy’amezi atatu, bakishyura ibihumbi 20 buri kwezi. Atekereza ko abantu baretse kujya kwigira i Kigali, na bo bakabagana, byatuma hari andi mafaranga yinjira muri koperative.

Baboha n'imipira y'abanyeshuri
Baboha n’imipira y’abanyeshuri

Aha ariko banifuza ko nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bwabatije icyumba cyo gukoreramo mu nzu mberabyombi, babaha n’ikindi cyumba kiri iruhande cyari cyarahawe abafite ubumuga bw’ingingo bo batagikoresha, kikaba kimaze imyaka itanu gifungiranyemo bimwe mu bikoresho byabo.

Ati “Uwakidutiza na cyo, twabona aho gukorera hisanzuye kurusha, kandi twajya tunahifashisha mu kwigisha ururimi rw’amarenga.”

Kugeza ubu abantu biyishyuriye babigishiriza mu kigo cy’amashuri cy’abatumva ntibanavuge cy’ahitwa i Ngoma, naho abatumva ntibanavuge bigisha amarenga bo bakabigishiriza mu gikari cy’inzu mberabyombi, ahajya hanatizwa itorero ribyina.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iyi koperative iri mu zatewe inkunga nka koperative y’abafite ubumuga, mu myaka ibiri ishize, bityo nka Koperative ifite ubuzima gatozi akaba abagira inama yo gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo babashe kugera aho bifuza.

Ku bijyanye n’amasoko, ngo bazabafasha kumenyekanisha ibikorwa byabo binyuze ku mbuga zitandukanye (platforms) z’Akarere.

Naho icyumba bifuza guhabwa ngo bajye bagikoreramo na cyo, Akarere ngo kazasuzuma iby’ubusabe bwabo.

Abatumva ntibanavuge batageze mu ishuri babigishiriza ururimi rw'amarenga mu gikari cy'inzu mberabyombi
Abatumva ntibanavuge batageze mu ishuri babigishiriza ururimi rw’amarenga mu gikari cy’inzu mberabyombi
Bifuza guhabwa iki cyumba cyakoreragamo abafite ubumuga bw'ingingo ngo bamaze imyaka itanu batagikoreramo
Bifuza guhabwa iki cyumba cyakoreragamo abafite ubumuga bw’ingingo ngo bamaze imyaka itanu batagikoreramo
Iyi koperative Nyereka Ibiganza ikora byinshi ariko ngo nta masoko babona ahagije
Iyi koperative Nyereka Ibiganza ikora byinshi ariko ngo nta masoko babona ahagije
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka