Huye: Ababyeyi n’abaganga bahuguwe ku rurimi rw’amarenga
Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza icyumweru cy’abatavuga ntibanumve muri uyu mwaka wa 2023, cyatangiye ku itariki ya 18 kikazasozwa ku ya 22 Nzeri, mu Karere ka Huye hari abaganga n’ababyeyi bafite abana batumva ntibanavuge, bahuguwe ku rurimi rw’amarenga.

Ni amasomo bahawe mu gihe cy’ibyumweru bitatu, ku bufatanye n’Umuryango nyarwanda w’abagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, wari ugamije gufasha abatumva ntibanavuge guhabwa serivisi bakenera ku babyeyi babo no kwa muganga, haba igihe barwaye, ndetse no kubafasha kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere.
Henri Alphonse Nsabimana, umuganga ku kigo nderabuzima cya Maraba, akaba anashinzwe kwita ku rubyiruko arusobanura iby’ubuzima bw’imyororokere muri iki kigo, avuga ko hari abatumva ntibanavuge babagana atabashaga guha serivisi uko bikwiye, ariko ko bigiye gukemuka nyuma yo kwiga ururimi rw’amarenga.
Ati "Nashoboraga gutanga serivisi itajyanye n’ikibazo umurwayi afite, kubera kutabasha kumvikana, ariko ubu bigiye gukemuka."
Solange Ingabire ufite umwana utumva ntanavuge, na we avuga ko atabashaga kumvikana neza n’umwana we, ariko ko urebye babikemuriwe.
Ati "Narishimye cyane kuba nanjye narahuguwe, kuko n’ubwo hari amarenga yo mu rugo twajyaga twifashisha, yavaga ku ishuri hakagira ibyo avuga ntitubyumve kuko twabaga tudahuje imvugo."
Yongeraho ko n’abana batumva ntibanavuge batagiye kwiga badashobora kumvikana n’abarigiyemo kuko baba bakoresha amarenga atari amwe, bityo agashishikariza ababyeyi bose bafite abana bafite buriya bumuga kubajyana ku ishuri.
Ubundi mu gihe cy’ibyumweru bitatu, mu Karere ka Huye hahuguwe ku rurimi rw’amarenga abakora kwa muganga 10 n’ababyeyi 10.
Hahuguwe kandi ababyeyi 20 bafite abana batumva ntibanavuge ku buryo bakwitwara mu kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere, no kwirinda kugwa mu bishuko bibangiriza ubuzima, hanahugurwa abanyeshuri 142 batumva ntibanavuge, ku buryo bakwirinda kugwa mu bishuko.
Kwigisha amarenga byatangiye gufata umurongo i Huye
Mu gihe abita ku buzima bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavuga ko babangamirwa no kutamenya ururimi rw’amarenga, hakanifuzwa ko rwakwigishwa benshi ndetse no mu mashuri rukahigishwa, imyigishirize yarwo yatangiye gufata umurongo mu Karere ka Huye.
Ku bufatanye na Koperative Nyereka Ibiganza yibumbiyemo abatumva ntibanavuge, mu kigo cyigisha abatumva ntibanavuge cy’i Ngoma mu Karere ka Huye, batangiye kujya bigisha ururimi rw’amarenga, ku buryo ababyifuza biyandikisha, hanyuma bagahabwa inyigisho nyuma y’akazi, mu gihe cy’amezi atatu.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, ashima aba bose babafasha kwigisha amarenga, akanavuga ko bikwiye ko n’abakozi b’Akarere bose bayamenya kugira ngo bajye babasha gutanga serivise nziza.
Agira ati "Twifuza natwe, ari abakorera mu Karere ndetse no mu Mirenge, ko twajya tugira umubare runaka w’abaza bagahugurwa, kugira ngo babashe kuvugana n’abaje babasanga bose."
Avuga kandi ko n’abifuza kwiyigisha ururimi rw’amarenga babishobora bifashishije murandasi, kuko hari imbuga nyinshi ziyigisha.
Ohereza igitekerezo
|