Hoteli y’Akarere ka Burera yashyizwe ku isoko

Hoteli y’Akarere ka Burera ari yo “Burera Beach Resort Hotel” yubatse ku Kiyaga cya Burera, igiye gutezwa cyamunara nyuma y’uko akarere gasabwe kuva mu mushinga w’ubucuruzi, bugaharirwa abikorera aho byagaragaye ko kadashoboye kuyicunga.

Burera Beach Resort Hotel
Burera Beach Resort Hotel

Iyo hoteli yubatse ahitwa muri Gatare mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera ku nkombe z’ikiyaga cya Burera, yuzuye mu mwaka wa 2016 ariko ntiyigeze itanga serivisi aho ibyo byagiye biteza ibihombo bisaga miliyoni 550 zagiye kuri iyo hoteri.

Kigali Today iganira na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV, yavuze ko iyo hoteli ishyizwe ku isoko ku nshuro ya kabiri, mu rwego rwo kuyegurira abikorera nyuma y’uko akarere kavuye muri uwo mushinga wo kuyicunga kuko bitari mu nshingano zako.

Yagize ati “Umushinga wa Hoteli Burera Beach Resort Hotel, ubu iri muri cyamunara, ubwa mbere ntabwo abaguzi babonetse, iri muri cyamunara ya kabiri, ariko icyo nabwira abaturage ni uko igomba gukora byanze bikunze, kuko muri ibi bihe bya Covid-19, ni igihe za hoteli zidakora neza hirya no hino ku isi, ku buryo kubona umuntu uhita ayigura uyu munsi byabanje gutinda”.

Ati “Icyakora uko tugenda duhashya Covid-19, uko inkingo zigenda ziboneka, uko ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo bigenda bifungura, ndibwira ko ubwo bongeye kuyishyira ku isoko muri iyi minsi irabona umuguzi hanyuma igatangira igakora igafasha abaturage, igatanga akazi, igatanga na serivisi kandi ikongerera agaciro Akarere ka Burera”.

Hoteli y'Akarere ka Burera igiye gutezwa cyamunara
Hoteli y’Akarere ka Burera igiye gutezwa cyamunara

Minisitiri Gatabazi abajijwe niba iyo hoteli yaba iri mu madeni kugeza ubwo itezwa cyamunara yagize ati “Ntabwo iri mu madeni, ahubwo ni umushinga watangijwe n’akarere kandi kasabwe kuva muri uwo mushinga mu buryo bw’ubucuruzi bigakorwa n’abikorera. Ni yo mpamvu isabwa kuyegurira abikorera ngo bayikoreshe, kuko akarere byagaragaraga ko kuyicunga katazabishobora bisaba ko yatezwa cyamunara ariko cyamunara ntabwo ari ukuvuga ko yahombye, ni cyamunara y’inzu ya horeli nshyashya n’ibikoresho bishyashya, kugira ngo bikoreshwe mu nyungu z’abaturage”.

Burera Beach Resort Hotel ifite ibyumba binini byagenewe kwakira inama zitandukanye, yubatswe n’Akarere ka Burera mu rwego rwo gutinyura abikorera bahafite ibibanza, bityo ngo na bo batangire kubyubaka.

Indi mishinga yo mu karere ka burera iri mu nzira zo kwegurirwa abikorera nk’uko Minisitiri Gatabazi akomeza abivuga, irimo n’umushinga w’agakiriro n’uruganda rutunganya imyenda, aho akarere gakomeje kumvikana na ba rwiyemezamirimo, aho basabwa gufata umugabane ungana na 60% akarere kagasigarana 40%.

Ubusanzwe uturere ntidukora ibijyanye n’ubucuruzi, ni yo mpamvu Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bukomeje gushaka abikorera kegurira iyo hoteli bayishoramo imari.

Ni Hoteli yubatse ku nkengero z'ikiyaga cya Burera
Ni Hoteli yubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Burera

Ni Horeli yakunze gutuma akarere gatumizwa na PAC, aho abadepide bakomeje kugaragaza impungenge ku mpamvu Hoteli yatwaye miliyoni zisaga 550, imaze imyaka isaga ine idakora, bakomeza gutunga agatoki ubuyobozi babushinja gukora nabi inyigo y’iyo Hoteli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibintu byo kwikorera business administration igashyirwa iruhande sibyo? ! Bituma habaho conflits intérêts ! Ugasanga umuntu arahurira na leta cyangwa igisa nayo mumasoko? Ubwose murumva arinde watsinda? Ikindi usanga secteur privé yarakonje nta mafranga kuko toutes les chambres d.hotel .toutes les entreprises de construction. Toutes les entrepôts. Touts les avions...sont contrôlés par ce cercle qui se cache derrière l.Etat et son pouvoir. Nikibazo

Luc yanditse ku itariki ya: 11-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka